Uko wahagera

Abarwanyi b’Abanyepalestina Batanu Bishwe n'Ibisasu Hafi y’Umupaka wa Libani na Siriya.


Abakozi bariko barasuzuma inyubako inyuma y'aho itewe na roketi i Gaza, kw'itariki ya 12/05/2023
Abakozi bariko barasuzuma inyubako inyuma y'aho itewe na roketi i Gaza, kw'itariki ya 12/05/2023

Ku ruhande rwa Isiraheri na Palestina, ibisasu byahitanye abarwanyi b’Abanyepalestina batanu hafi y’umupaka wa Libani na Siriya.

Umutwe w’abarwanyi uvuga ko ugamije kubohoza Palesitina, The Popular Front for the Liberation of Palestine (PFLP), uvuga ko abantu batanu mu bari bawugize, bishwe uyu munsi kuwa gatatu kandi ko abandi 10 bakomerekejwe n’ibisasu hafi y’umupaka wa Libani na Siriya. Uwo mutwe wavuze ko ibyo bisasu byarashwe ku mugi wa Qusaya kandi ubyamaganira ku bitero by’indege za Isiraheri.

Ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza, Reuters, byasubiyemo ibyavuze n’umuyobozi mu gihugu cya Isiraheri, wavuze ko igisirikare cy’iki gihugu nta ruhare cyabigizemo.

Umutwe PFLP wagambye ibitero byinshi kuri Isiraheri muri iyi myaka myaka 50 ishize. Harimo gushimuta abantu no gutera amabombe ku masosiyete y’indege.

Leta zunze ubumwe z’Amerika, yashyize PFLP, ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba y’ibihugu by’amahanga. (AP/Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG