Uko wahagera

Uko Vyagendeye Abanyafrika mu Guhunga Intambara muri Sudani


Impunzi z'abanyafrika zihunga Sudani
Impunzi z'abanyafrika zihunga Sudani

Abanyafurika benshi bahunga intambara yo muri Sudani bemeza ko batigeze baburirwa ngo bahunge hakiri kare. Ibi babifata nk’umutwaro ubaremereye ubu bahunga mu gihe ibihugu byabo birwana no kwegeranya ubushobozi ngo bibafashe.

Bamwe muri aba banyafurika, bakoze ibyo bari bashoboye ku ruhande rwabo ngo bakize amagara yabo. Ingorane zikomeye bavuga bahuye nazo, ni uko ibyo kurya n’amazi byabashiranye kandi badafite aho bakura ibindi. Ibi birashimangirwa n’umugore ukomoka muri Nijeriya watangarije ibiro ntaramakuru by’abanyamerika AP, ko we n’abana be batandatu bakoze urugendo rw’iminsi myinshi mu bice bitandukanye by’umurwa mukuru wa Sudani, Khartoum.

Yumvikanishije ko amasasu n’ibibombe byari bibari ku mutwe kugeza aho bagize amahirwe ntagereranywa bakabona abantu bahabakura.

Abandi banyafurika bakiri i Khartoum, batarabona uko bahava, barimo umugore ukomoka muri Zimbabwe, we wavuze ko ahagarara mu idirishya ry’ubwiherero bwo mu nzu atuyemo we n’umwana we bakareba ukuntu amazu ari gusenywa n’ibisasu. Ibi, bibatera ubwoba bukabije bakumva ko inzu barimo ari yo itahiwe, ubundi bakipfira.

Aba banyafurika bakomoka mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane bahunga intambara yo muri Sudani, bumvakanisha uburemere bw’iyi ntambara nk’ikigeragezo batabonera izina ryacyo. Abashoboye gusohoka muri Sudani, basobanura urugendo rwabo nk’ikintu cyari kibagoye cyane kugeza aho n’abana bari munsi y’imyaka ine bararaga mu butabu bari guhunga berekeza mu Misiri. Bavuga kandi ko bahatirwaga kwishyura ibintu byose mu nzira harimo n’ubwiherero.

Kugeza ubu ibihugu bike birimo u Rwanda, Nijeriya, Afurika y’Epfo na Zimbabwe ni byo byashoboye gukura abenegihugu babyo muri Sudani. Ibindi bihugu biracyagerageza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG