Uko wahagera

Abantu 34 Bakomoka muri Djibouti Bapfiriye mu Mpanuka y’Ubwato


Umuryango mpuzamahanga ushinzwe abimukira wavuze ko abantu 34 baturuka mu gihugu cya Djibouti bapfiriye mu mpanuka y’ubwato. Iyi mpanuka yatangajwe n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe abimukira IOM, kuri uyu wa mbere, aho wavuze ko bapfuye kubera ubwato bari barimo bwarohamye.

Uyu muryango kandi wavuze ko iyi ari impanuka ya kabiri ibaye mu gihe kitarenze ukwezi kumwe. Umuyobozi w’uyu muryango mu karere k’iburasirazuba bwa Afurika no mu ihembe ryayo, Mohammed Abdiker, ku rubuga rwa Twitter yanditse ko aba bantu bapfuye bari bajyanywe mu buryo butemewe n’amategeko.

Bwana Abdiker yavuze kandi ko iki ikibazo cy’abimukira kigomba kuba mu by’ibanze bishakirwa umuti, aho yongeyeho ko abantu benshi bamaze kubura ubuzima mu buryo butari ngombwa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG