Uko wahagera

Ikiganiro Presida Paul Kagame Yagiranye n'Abamenyeshamakuru


Ku wa 13 Werurwe umwaka wi 2007, Perezida w’Urwanda Paul Kagame, yaragiranye ikiganiro n’abanyamakuru, muri Village Urugwiro, i Kigali.

Muri icyo kiganiro umunyamakuru yabajije Perezida Kagame, ku bivugwa ko Urwanda ruzakura ingabo zarwo ziri mu ntara ya Darfur muri Sudani, mu gikorwa cyo kubungabungayo amahoro.

Kuri icyo kibazo, Perezida Kagame yasubije avuga ko Urwanda rwatanze umusanzu warwo, ariko ko rutabona umusaruro, yaba ku banya Darfur, kw’ishirahamwe rya Afrika ndetse no ku Rwanda.

Kuri ibyo, Urwanda ubwarwo rukaba rukomeje kwishyura amafaranga kuri misiyo itari yagira icyo itanga. Urwanda rukaba ruzagira icyo ruvuga vuba ku cyo ruzakora, yaba gusaba ko ibintu byahinduka cyangwa se kuvana ingabo zarwo mu ntara ya Darfur zigakora akandi kazi.

Ku kibazo cy’abarwanyaga ubutegetsi bw’Urwanda babaga m’Ubuganda icyo gihugu kikaba cyarabahe Urwanda, Perezida Kagame, yasubije ko byerekana ko Urwanda n’Ubuganda bibanye neza, ndetse ibyo bigatanga umutekano mu bihugu byombi ndetse no mu karere kose.

Icyo kiganiro kikaba cyaranzwe n’umwuka mwiza. Perezida Paul Kagame yasubije ibibazo byose abanyamakuru bamubajije, bikaba byari bitandukanye n’ikiganiro giheruka, yari yagiranye n’abanyamakuru ku wa 22 Mutarama umwaka wi 2007.

XS
SM
MD
LG