Uko wahagera

Mu Rwanda Bizihije Umunsi w’Umugore


Kuwa 8 Werurwe ngarukamwaka ni umunsi isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore. Mu Rwanda na ho bizihije uwo munsi. Ku rwego rw’igihugu, wabereye kuri Stade Amahoro, i Remera, mu Mujyi wa Kigali.

Kuri uwo munsi, mu Rwanda bihaye insanganyamatsiko yo «Kurandura umuco wo kudahana icyaha cy’ihohoterwa gikorerwa abagore ».

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uwo munsi, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yibajije aho guhohotera Umunyarwandakazi byaturutse kuko ngo asanga atari umuco w’u Rwanda. Yasabye ko abahohotera Abanyarwandakazi bakwiye kubihanirwa by’intangarugero.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Dr Aisa Kirabo Kakira, we yavuze ko guhohotera umugore bitazacika mu gihe hari umuco wo kwambara ubusa wateye mu Rwanda. Yasabye inzego zibishinzwe kubirwanya zivuye inyuma.

Mu Rwanda bizihije uwo munsi w’umugore k’uburyo budasanzwe. Byabaye ubwa mbere abagore bo mu Rwanda bavuza ingoma mu birori, ubusanzwe zivuzwa n’abagabo. Berekanya ko na bo bazi kuvuza umurishyo w’ingoma.

Byabaye ku nshuro ya 33 Mu Rwanda bizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore.

Ibindi bisobanuro kuri iyi nkuru mubyumvire haruguru.

XS
SM
MD
LG