Uko wahagera

Colonel Karegeya Yasabiwe Imyaka 7.5 y’Igifungo


Kuri uyu wa kane tariki ya 22 kamena 2006, urukiko rwa gisurikare i Nyamirambo i Kigali rwaburanishije urubanza ubushinjacyaha bwa gisirikare buregamo Colonel Karegeya icyaha cy’ubugande n’icyaha cyo gutoroka igisirikare.

Mu iburana, ubushinjacyaha bwa gisirikare bwashinje Colonel Karegeya kuba ngo yarasabye umugaba mukuru w’ingabo, General Kabarebe, ko yava mu gisirikare, undi amusubiza ko byaba byiza abanje gusubira ku kazi, akazasaba kuvamo nyuma. Karegeya ngo ntiyabikoze.

Ku cyaha cyo gutoroka igisirikare, ubushinjacyaha bwa gisirikare bwavuze ko ari ingaruka z’icyaha cyo kutubaha amabwiriza y’umugaba mukuru w’ingabo.

Colonel Karegeya yahakanye ibyaha aregwa, avuga ko n’ayo mabwiriza ntayo yigeze ahabwa. Abamwunganira, ari bo Haguma na Niyomugabo, basabye ko icyo kirego kitakakirwa ngo kuko umugaba mukuru w’ingabo wakorewe icyaha ari na we mugabo ubushinjacyaha butanga; ibyo ngo ntaho biba.

Urubanza rwaburanishijwe umunsi umwe rurangira. Mu myanzuro, ubushinjacyaha bwa gisirikare bwasabye ko Colonel Karegeya yahabwa imyaka 7 n’igice y’igifungo, ndetse akamburwa n’amapeti ya gisirikare.

Colonel Karegeya n’abamwunganira bo basabye ko yahanagurwaho icyaha akagirwa umwere ngo kuko ibimenyetso by’ubushinjacyaha nta shingiro bifite.

Urukiko rwavuze ko isomwa ry’urubanza rwa Colonel Karegeya rizaba ku itariki ya 13 Nyakanga 2006.

Urubanza rwa Colonel Karegeya ni urubanza rwihuse mu Rwanda, dore ko yafashwe agafungwa ku itariki ya 15 Gicurasi 2006.

XS
SM
MD
LG