Uko wahagera

Urubanza rwa General Major Munyakazi Laurent Rurakomeje


Ku rukiko rwa gisirikare i Nyamirambo i Kigali, ku itariki ya 5, iya 6, n’iya 7 Nyakanga 2006, hakomeje iburanisha ry’urubanza ubushinjacyaha bwa gisirikare buregamo General Major Munyakazi na Padiri Murwanashyaka.

Ku byaha General Major Munyakazi yarezwe mbere, ubushinjacyaha bwongeyeho ikindi cyaha gishya, cyo gufata ku ngufu abagore ; kikazaburanishwa mu muhezo.

Mu buhamya bwatangiye gutangwa muri urwo rubanza, abashinja Munyakazi, bahuriye ku kuvuga ko yagize uruhare mu rupfu rw’abantu barenga 180 ,biciwe kuri Kiliziya y’Umuryango Mutagatifu i Kigali, ku italiki ya 17 kamena 1994.

Mu kwiregura, Munyakazi yahakanye ko nta ruhare yagize mu rupfu rwabo bantu, ngo ko akimara kumenya ko interahamwe zabateye, we yaje kubatabara. Yahakanye kandi ko atazi abamushinja mu gihe bo bemeza ko bamuzi.

Mutembe wunganira Munyakazi, yongeyeho ko uwo yunganira mu ntambara yo mu w’i 1994, yahawe ubutumwa budashoboka bwo kurwanya interahamwe no kurinda abagombaga kwicwa, kandi ngo ababumuhaye bari bazi neza ko atabishobora, bityo Munyakazi akaba yarapfapfanyaga.

Muri uru rubanza, General Major Munyakazi akomeje gutsemba ko ibyo ashinjwa atigeze abikora. Urukiko ndetse n’abantu bakurikirana uru rubanza, bakaba bizeye ko ukuri kuzagaragara hakurikijwe ibyo abagabo bamushinja cyangwa bazamushinjura bazaba batangaje.

XS
SM
MD
LG