Uko wahagera

Depite Polisi Denis n’Umunyamakuru Kabonero Charles mu Rukiko


Kuri uyu wa mbere, tariki 3 Nyakanga 2006, Urukiko Rukuru rwa Repubulika i Kigali rwaburanishije ubujurire bw’urubanza rwa Visi Perezida w’Inteko, umutwe w’Abadepite, Polisi Denis, n’umuyobozi w’ikinyamakuru Umuseso, Charles Kabonero.

Mbere y’uko urubanza rutangira, Bwana Haguma wunganira Depite Polisi yari yandikiye urukiko arusaba ko urubanza rwakwimurwa kuko ataboneka. Urukiko rumaze kwiherera, rwasanze impamvu atanga nta shingiro zifite, dore ko na Polisi ubwe atari ahibereye, bityo Polisi ahindura umwunganira, aba Ruzindana Ignace.

Mu bujurire, Kazungu wunganira Kabonero, yagaragarije urukiko rwa Repubulika ko batishimiye uko urukiko rw’umujyi wa Kigali rwari rwakijije urubanza. Kuri Kazungu, ngo ingingo ya 84 y’itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda, urwo rukiko rwayumvise uko itari.

Kazungu yasobanuriye urukiko kandi ko amafaranga y’indishyi y’akababaro, angana na miliyoni y’Amanyarwanda yaciwe uwo yunganira ko nta shingiro afite, kuko inkuru yasohotse mu Kinyamakuru umuseso numero 186 cyo muri Nyakanga 2004, nta gihombo yateje Polisi Denis.

Uwunganira Depite Polisi Denis, Ruzindana Ignace ngo abona kuri we indishyi zatanzwe ari nke cyane ugereranije n’ibyanditswe kuri Polisi.

Tubibutse ko Visi Perezida w’inteko Polisi Denis, yareze Kabonero mu rukiko bitewe n’ inyandiko yamwanditseho mu Kinyamakuru Umuseso nimero 186, ifite umutwe ukurikira: “Ni Nde Uyobora u Rwanda?”

Mu gusoza, Urukiko Rukuru rwa Repubulika rwavuze ko urubanza ruzasomwa taliki ya 2 Kanama 2006 i saa cyenda z’amanywa..

XS
SM
MD
LG