Uko wahagera

Umuyobozi w'Umuseso Yasabiwe Gufungwa Imyaka Ine


Kuwa kabiri, taliki ya 22 Gashyantare 2005, ubushinjacyaha bwasabiye umuyobozi w’ikinyamakuru Umuseso, Charles Kabonero, igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi magana atatu. Naho bwana Polisi Denis asaba indishyi z’akababaro za miliyoni 50.. Ni mu rubanza ruturuka ku nyandiko za Kabonero mu museso.

Urwo rubanza rwaburanishijwe ku rwego rw’ubujurire n’urukiko rw’umujyi wa Kigali, nyuma y’uko urukiko rw’akarere ka Nyarugenge ruruciye ku rwego rwambere, ku italiki ya 23 Ugushyingo umwaka ushize. Icyo gihe abareze bakaba batarishimiye imyanzuro yarwo.

Ubushunjacyaha bwaregaga umuyobozi w’ikinyamakuru Umuseso, Charles Kabonero, ibyaha bitatu, bwitwaje inyandiko ze zasohotse mu numero 186 na 187 z’umuseso zo mu kwezi kwa Kanama umwaka ushize. Imwe muri izo nyandiko ikaba yari ifite umutwe ugira uti: «Ninde utegeka u Rwanda?». Muri iyo nyandiko Kabonero akaba yaragaragazaga ko mu Rwanda harimo utuzu twinshi, kamwe kakaba kayobowe na Polisi Denis wungirije umukuru w’umutwe w’abadepite. Ako kazu inyandiko ikaba yaravugaga ko kagizwe n’Abanyarwanda batahutse baturutse i Burundi. Iyi nkuru ikaba ariyo yabaye nyirabayazana.

Ubushinjacyaha bwarareze Kabonero mu rukiko rw’akarere ibyaha bitatu, birimo gusebya no gukoza isoni Polisi Denis nk’umuyobozi, hakaza n’icyaha cyo gukurura amacakubiri ngo kuko mu nyandiuko ye yakoresheje amagambo akazu cyangwa agatsiko, ayo magambo ngo akaba ashobora gutuma abanyarwanda bashyamirana. Naho ku ruhande rwa polisi umwunganira, Maître Haguma Jean, akaba yaravugaga ko iyo nyandiko yateje ikibazo gikomeye Polisi Denis, haba kuri we ubwe, ku muryango ndetse no mu ishyaka arimo ariryo FPR. Ubwo akaba yararegeraga indishyi z’akababaro.

Urukiko mu bushishozi bwarwo rukaba rwarasanze Kabonero koko ahamwa n’ibyaha bibiri birebana no gusebya no gukoza isoni umuyobozi, ariko runuhanaguraho icyaha cyo gukurura amacakubiri. Urukiko rw’akarere ka Nyarugenge rukaba rwari rwamukatiye igihano cy’amande ahwanye n’amafaranga ibihumbi bitanu, naho Polisi agenerwa indishyi z’akababaro zihwanye n’ifaranga rimwe umucamanza yise iry’urwibutso.

Ubushinjacyaha ndetse n’uburanira Polisi Denis ntibishimiye iyo mikirize y’urubanza, ari cyo cyatumye bajuririra urukiko rw’umujyi wa Kigali. Urubanza rero rukaba rwaraburanishijwe taliki ya 22 Gashyantare rukarangira ubushinjacyaha busabiye Kabonero igifungo cy’imyaka ine, n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi magana atatu. Uwunganira Denis Polisi we yasabye n'indishyi z’akababaro zihwanye na miliyoni mirongo itanu z’amafaranga y’ u Rwanda.

Ku ruhande rwa Kabonero n’umwunganira bo bishimiye imikirize y’urubanza ku rwego rw’akarere, bakaba barasabye urukiko rw’umujyi wa Kigali ko rwakurikiza iyo myanzuro kuko ariyo y’ukuri. Isomwa ry’urubanza rikaba riteganyijwe taliki ya 22 werurwe.

Twakwibutsa ko mbere y’uko iki kibazo kijya mu rukiko inama nkuru y’itangazamakuru yari yasabiye ikinyamakuru umuseso gufungwa amezi ane, ariko minisitiri ufite itangazamakuru mu nshingano ze, Nkusi Laurent, yanga icyo cyifuzo.

Kugeza ubu ikinyamakuru umuseso ni cyo kinyamakuru cyigenga gikunzwe n’abaturage, cyane cyane abo hasi, kikaba ari nacyo kigurwa cyane mu binyamakuru byigenga. Abaturage ngo bagikundira ko gitinyuka kuvuga ibyo abandi batinye kuvuga. Icyo kinyamakuru ubu ni na cyo gifite abanyamakuru benshi bamaze guhunga igihugu. Kuva cyashingwa mu mwaka wa 2000, hamaze guhunga abanyamakuru bacyo bagera kuri barindwi, barimo abayobozi bacyo batatu.

XS
SM
MD
LG