Uko wahagera

Colonel Karegeya Patrick Yakatiwe Amezi 18 no Kwamburwa Amapeti


Ku wa 13 Nyakanga 2006, urukiko rwa gisirikare i Nyamirambo rwasomye imikirize y’urubanza ubushinjacyaha bwa gisikare buregamo Colonel Karegeya icyaha cy’ubugande n’icyaha cyo gutoroka igisirikare.

Mu isoma ry’urubanza, urukiko rwa gisirikare rwemeje ko rwasanze ibyaha Colonel Karegeya aregwa bifite ishingiro, rwemeza kandi ko ibyo byaha bimuhama.

Mu mikirize y’urubanza, urukiko rwa gisirikare rwatangaje ko Colonel Karegeya atsinzwe, rumukatira igifungo cy’umwaka n’amezi 6, no kwamburwa amapeti ya gisirikare.

Nyuma y’isomwa ry’urubanza, impande zombi, ubushinjacyaha bwa gisirikare ndetse na Niyomugabo, umwe mu bunganira Colonel Karegeya, batangaje ko bazajuririra icyemezo cy’urukiko. K’ubushinjacyaha bwa gisirikare, ngo ntibwumva icyo urukiko rwashingiyeho rworohereza Colonel Karegeya icyaha.

Tubibutse ko iburanisha ry’urubanza rwa Colonel Karegeya ryabaye ku itariki ya 22 Kamena 2006. Colonel Karegeya yahakanye ibyaha aregwa byose. Mu myanzuro, ubushinjacyaha bwa girikare bwari bwasabiye Colonel Karegeya igifungo cy’imyaka 7 n’igice, ndetse no kwamburwa amapeti ya gisirikare.

XS
SM
MD
LG