Abantu barenga ijana bahamwe n’icyaha cyo kugira uruhare mu gitero cyagabwe ku ngoro y'inteko ishinga amategeko y’Amerika (Capitol) taliki 6 z’ukwezi kwa mbere 2021 n’abashyigikiye Donald Trump wahoze ari perezida, bashobora kugabanyirizwa ibihano.
Ni nyuma y’icyemezo cyafashwe n’urukiko rw’ubujurire ku wa gatanu w’icyumweru gishize.
Urukiko rw’ubujurire rw’akarere ka Columbia mu murwa mukuru w’Amerika rwavuze ko abaregwa bagize uruhare mu gukoma mu nkokora imirimo y’inteko ishinga amategeko batagombaga guhabwa ibihano birebire nk’bihabwa abatambamiye imikorere y’ubutabera.
Iki cyemezo gisa nigifunguye inzira nshya ku byerekeye imikirize y’uru rubanza, cyagumishijeho icyemezo cy’urukiko mu rubanza rwa Larry Brock, wasezerewe mu gisirikare cy’Amerika kirwanira mu kirere.
Mu gihe icyo gitero cyo mu mwaka wa 2012 cyabaga, yambaye imyenda ye ya gisirikare yifatanya n’abandi bari bashyigikiye Donald Trump wari perezida icyo gihe. Ariko urukiko rwasabye ko yakongera gukatirwa bundi bushya.
Ibinyujije mu nyandiko ya email, Ministeri y’ubutabera y’Amerika yanze kugira icyo ivuga kuri icyo cyemezo cy’urukiko ariko ivuga ko imanza z’abantu bagera ku ijana zizagirwaho ingaruka.
Urukiko rw’ikirenga ruzasuzuma ikirego kijyanye no gutambambira ubutabera mu kwezi gutaha mu gihe ruzaba rusuzuma niba abaregwa bakwiriye gukurikiranwaho icyaha cyo gukoma mu nkokora igikorwa cy’ubutegetsi
Forum