Uburusiya byashyize Perezida w'Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha CPI ku rutonde rw'abantu bashakishwa.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Uburusiya, itangaza uru rutonde, ntivuga impamvu yarushyizeho umucamanza Piotr Hofmanski. Iravuga gusa ngo "Hofmanski Piotr Jozef, Umunyapolonye. Arashakishwa mu rwego rw’amategeko ahana y’Uburusiya.”
Mu kwezi kwa karindwi gushize, Uburusiya bwashyize ku rutonde rw’abo bushakisha abandi bacamanza ba CPI, uwitwa Tomoko Akane, ukomoka mu Buyapani, n’uwitwa Rosario Salvatore Aitala ukomoka mu Butaliyani. Naho mu kwezi kwa gatanu gushize, bwari bwarushyizeho umushinjacyaha mukuru wa CPI, Karim Khan.
Bose uko ari batatu bashyize umukono ku mpapuro zo guta muri yombi perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, mu kwa gatatu k’uyu mwaka. CPI imukurikiranyeho ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara byo gushimuta abana ba Ukraine. (AP & AFP)
Forum