Uko wahagera

Jenoside: Fulgence Kayishema Yongeye Gufatwa


RWANDA-WARCRIMES/SAFRICA
RWANDA-WARCRIMES/SAFRICA

Umunyarwanda Fulgence Kayishema wari ufungiwe muri Afurika y’epfo, kuyi uyu wa kabiri yamenyeshejwe ko yongeye gufatwa, bisabwe n’urwego rwashyiriweho kurangiza imanza zasizwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Akekwaho jenoside yakorewe Abatutsi barenga 2,000 bari bahungiye mu kiriziya ya Nyange.

Fulgence Kayishema, w’imyaka 62 y’amavuko, yari Burigadiye, ni ukuvuga umukuru wa polisi y’icyahoze ari komine Kivumu, perefegitura ya Kibuye, ubu ni mu ntara y’uburengerazuba y’u Rwanda. Yashakishijwe imyaka n’imyaka n’u Rwanda n’Urukiko mpanabyaha rwa ONU.

Forum

XS
SM
MD
LG