Uko wahagera

Urubanza rwa Kayishema Rwimuriwe kw'Italiki ya 2 y'Ukwezi kwa Gatandatu


Fulgence Kayishema mu rukiko muri Afurika y'Epfo
Fulgence Kayishema mu rukiko muri Afurika y'Epfo

Fulgence Kayishema wahoze ari Burigadiye wa polisi mu Rwanda, ushinjwa ubwicanyi bwahitanye abatutsi babarirwa mu 2,000 bari bahungiye mu kiriziya mu gihe cya jenoside mu 1994, yitabye urukiko uyu munsi kuwa gatanu muri Afurika y’epfo kandi aracyari mu maboko y’abashinzwe umutekano.

Kayishema arashinjwa ibyaha bitanu muri Afrika y’epfo, harimo bibiri by'uburiganya.

Ibyo bifitanye isano n’inyandiko yatanze asaba ibyangombwa by’impunzi n’ubuhungiro muri Afurika y’epfo, aho urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha, ruvuga ko yatanze ubwenegihugu nk’Umurundi kandi ko yakoresheje amazina atari aye.

Kayishema ntiyabajijwe niba yemera cyangwa ahakana ibyaha mu rukiko rw’i Cape Town, rwimuriye urubanza kw’italiki ya 2 y’ukwezi gutaha kwa gatandatu.

Ubwo yari asohotse, Kayishema yabajijwe n’umunyamakuru, niba hari icyo yifuza kubwira abahuye n’ingaruka za jenoside yo mu 1994, asubiza avuga ngo: “Navuga iki? Tubabajwe no kwumva ibyarimo kuba”, yongeraho ko nta ruhare na ruto yagize mu gihe cy’ubwicanyi.

Nyuma y’imyaka irenga 20 yihishahisha, Fulgence Kayishema yatawe muri yombi kuwa Gatatu, akoresha amazina atari aye. Yafatiwe mu mirima y’imizabibu ahitwa Paarl, mu birometero 60 uvuye mu mujyi wa Cape Town.

Yihishe ubutabera guhera mu 2001, ubwo urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, rwatangazaga ibyaha aregwa bya jenoside ku ruhare yavugwaho mu isenywa rya Kiriziya Gatorika y’I Nyange mu cyahoze ari komini Kivumu, Perefegitura ya Kibuye.

Kayishema ni umwe mu bantu Leta zunze ubumwe z’Amerika, yashyize ku rutonde rw’abashakishwa muri programu y’ubutabera, bashyiriweho miliyoni 5 z’amadolari kw’uzatanga amakuru yatuma batabwa muri yombi.

Kayishema yari afite umwunganira mu mategeko mu rukiko kuri uyu wa gatanu kandi yemeye ko hakoreshwa icyongereza nta musemuzi.

Hari abapolisi benshi cyane ku rukiko, abofisiye bari batwikiriye mu maso, bafite imbunda zikomeye, bambaye n’udukoti tudapfumurwa n’amasasu.

Kayishema yari yambaye ijaketi y’imvura y’ubururu, returuso y’umukara na bote z’umukara. Yari yogoshe umusatsi wose kandi atwaye bibiriya n’igitabo cy’ubururu ku gifuniko cyacyo haditseho amagambo “Jesus First” bivuze “Yesu mbere na mbere”.

Kayishema azaguma muri gereza ya Pollsmoor mu mujyi wa Cape Town mbere yo gushobora kwoherezwa mu Rwanda. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG