Uko wahagera

Amateka y'Urutonde rw'Abo FBI Ishakisha


Amafoto n'amazina y'abantu ba mbere na mbere FBI yashyize ku rutonde rw'abantu yashakishaga
Amafoto n'amazina y'abantu ba mbere na mbere FBI yashyize ku rutonde rw'abantu yashakishaga

Ku itariki ya 14 y’ukwa gatatu 1950, FBI (ikigo cy’ubugenzacyaha cya Leta zunze ubumwe z’Amerika) yatangaje urutonde rwa mbere na mbere rw’abanyabyaha icumi ba ruharwa ishakisha cyane kurusha abandi.

Umushinga waturutse ku kigo ntaramakuru kigenga cyo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika cyitwaga “International News Service.” Mu 1949, uwari umwanditsi mukuru wacyo yabajije FBI abanyabyaha bakomeye yashakishaga kurusha abandi.

Abakoraho inkuru, rubanda barayikunda, barayisoma cyane ku buryo butangaje. Byeretse FBI ko abaturage bashobora kuba ingirakamaro, maze mu mwaka wakurikiyeho itangaza ku mugaragaro icumi ba mbere.

Kugirango FBI ishyire umuntu ku rutonde, yaba Umunyamerika cyangwa umunyamahanga, ireba uburemere bw’ibyaha imushinja, bimugira icyago kuri rubanda.

Ishyira urutonde ahantu hahurira abantu benshi, mu binyamakuru, televiziyo, radiyo, na Internet (aho iziye), yizera ko abaturage bashobora gutanga amakuru ku bashakishwa.

Turasanga ku rubuga rwa Internet rwa FBI ko umuntu wa mbere na mbere yashyize ku rutonde yitwa Thomas James Holden, wari warishe umugore we na basaza be babiri.

Thomas James Holden yari asanzwe kandi ari umubandi wa ruharwa, wibaga akoresheje intwaro. Yari yarafunzwe inshuro ebyiri, bwa mbere atoroka gereza, bwa kabiri arekurwa by’agateganyo mbere yo gukora iryo bara. Amaze kubica, yarahunze, ahindura n’amazina, ariko umuturage wari warabonye ifoto ye mu kinyamakuru aza kumumenya, arya akara FBI, maze imuta muri yombi mu 1951. Yaguye muri gereza amazemo imyaka ibiri, azize indwara y’umutima. Yari afite imyaka 57 y’amavuko.

Ifoto ya Thomas James Holden, umuntu wa mbere na mbere FBI yashyize ku rutonde rw'abo ishakisha
Ifoto ya Thomas James Holden, umuntu wa mbere na mbere FBI yashyize ku rutonde rw'abo ishakisha

Umuntu ugiye ku rutonde arugumaho kugera afashwe cyangwa apfuye ataratabwa muri yombi. Hari igihe na none FBI ishobora kurumukuraho iyo yumva atakiri icyago kuri rubanda. Iyo igize uwo ikuraho, ihita ishyiraho undi urumusimburaho. Ariko hariho n’igihe, gake cyane, ishobora gushyiraho n’uwa 11. Kuri FBI, abantu bose irushyizeho baba ari amahano kimwe. Nta kuvuga ngo uyu ni uwa mbere, uriya ni uwa kabiri, cyangwa se ni uwa cumi.

Kuva FBI isohoye urutonde rwa mbere mu 1950 kugera ku itariki ya 7 y’ukwa mbere 2023, abarugezeho bose hamwe bari imbere mu gihugu ni 529. Muri bo, 435 yabataye muri yombi. Barimo 163 amakuru yabo yaturutse ku baturage. Naho abo FBI yafatiye mu mahanga mu bihugu bitandukanye ni 59.

Ku banyuze ku rutonde kandi, 11 ni abagore. Uwa mbere muri bo yarugiyeho mu kwezi kwa 12, 1968. Yitwa Ruth Eisemann-Schier. FBI yari umukurikiranyeho icyaha cyo gushimuta umuntu no gusaba umuryango we amafaranga y’ingurane. Yatawe muri yombi amaze iminsi 79 ashakishwa. Ageze mu rukiko, yemeye ibyaha, rumukatira igifungo cy’imyaka irindwi. Yarekuwe by’agateganyo amazemo imyaka ine, Leta zunze ubumwe z’Amerika ihita imwirukana ku butaka bwayo, imwohereza mu gihugu cye cy’amavuko, Honduras, ku mugabane w’Amerika y’Epfo.


Umuntu wamaze igihe gito ku rutonde yatawe muri yombi amaze amasaha abiri gusa aruriho. Byari mu 1969. Uwarugumyeho igihe kirekire yarumazeho imyaka 32. Yarumushyizeho mu 1984, irumukuraho mu 2016. Ariko iracyamushakisha. Ikeka ko aba muri Cuba. Uwo yarushyizeho akuze kurusha abandi yari afite imyaka 80, mu 2019, irumukuraho mu 2022, imaze gufata umwanzuro ko atakiri ikibazo ku baturage. Ariko nawe iracyamushakisha.

Kugirango ishishikarize abantu gutinyuka kuyiha amakuru ku bantu icumi ba ruharwa ba mbere ishakisha, FBI ishyiraho igihembo. Akenshi na kenshi kigera ku madolari 100,000. Ariko hari igihe igena n’arenzeho kure. Aha twatanga ingero nko kuri Oussama ben Laden, washinze umutwe w’iterabwoba al-Qaida. Yari yaramushyizeho amadolari miliyoni 25. Ingabo z’Amerika zamwiciye iwe mu rugo mu mujyi wa Abbottabad muri Pakistani mu 2011. Amadolari miliyoni 25 ni na yo yarashyize kuri Abu Bakr al-Baghdadi, washinze umutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kislamu. Nawe yishwe n’ingabo z’Amerika iwe mu rugo mu mudugudu wa Barisha muri Siriya mu 2019.

Twavuga na none bamwe mu Banyarwanda FBI ishakisha cyangwa yashakishaga kubera ibyaha bya jenoside. Kuri Felisiyani Kabuga, ubu urimo uburana mu rukiko mpuzamahanga i La Haye mu Buholandi, FBI yari yaramushyizeho igihembo cy’amadolari miliyoni eshanu ku muntu wese wari kumutangaho amakuru yatuma atabwa muri yombi.

Ni yo yashyize no kuri buri wese mu bandi Banyarwanda barindwi: Bizimana Augustin wahoze ari minisitiri w’ingabo z’u Rwanda (Umuryango w’Abibumbye watangaje ko yapfiriye muri Kongo-Brazzaville mu mwaka w’2000) Major Mpiranya Protais (ONU yemeje ko yapfiriye muri Zimbabwe mu 2006 azize uburwayi), Kayishema Fulgence, Ndimbati Aloys, Lieutenant-Colonel Munyarugarama Pheneas (ONU yavuze ko yapfiriye muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, mu 2002, azize urw’ikirago), Sikubwabo Charles na Ryandikayo Charles.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG