Uko wahagera

Fulgence Kayishema Ukekwaho Ibyaha bya Jenoside Yabaye mu Rwanda Yatawe muri Yombi


Fulgence Kayishema

Urwego rwashyiriweho kurangiza imanza z’inkiko mpuzamahanga, IRMCT, ni rwo rwabitangaje kuri uyu wa kane.

Uru rwego ruvuga ko Kayishema yayoboye ubwicanyi bwahitanye Abatutsi bagera mu 2,000 bari bahungiye muri kiriziya gatorika ya Nyange mu gihe cya jenoside yo mu 1994 mu Rwanda.

Umushinjacyaha w’uru rwego, Serge Brammertz, yagize ati: "Fulgence Kayishema yihishe ubutabera imyaka irenga 25. Ifatwa rye ryerekana ko noneho agiye kugezwa mu butabera ku byaha bimuvugwaho”.

Uyu Kayishema ni umwe mu bantu Leta zunze ubumwe z’Amerika yashyiriyeho igihembo cya miliyoni eshanu z’amadorali ku muntu uzatanga amakuru yatuma afatwa.

Mu 2001, urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, rwatangaje ibyaha rumurega, bya jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu ku bwicanyi n’ibindi byaha by’urugomo byakorewe mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye.

Brammertz yavuze ko iperereza ryatumye atabwa muri yombi, ryambukiranyije ibihugu ku mugabane w’Afurika no hanze yawo, kandi ryabashije gukorwa binyuze mu nkunga n’ubufatanye by’abayobozi b’Afurika y’epfo.

Urukiko rwashyiriweho u Rwanda rwari rufite icyicaro cyarwo muri Tanzaniya, rwarangije imanza zarwo mu mwaka wa 2008. Nyuma hagiyeho urwego rwashyiriweho kurangiza imanza z’inkiko mpuzamahanga IRMCT, kugirango rwuzuze imirimo yasigaye. Urukiko rwashyikirije u Rwanda urubanza rwa Kayishema mu 2007, nyuma y’uko igihugu gikuyeho igihano cy’urupfu. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG