Uko wahagera

Irani: Shahrooz Sakhnoor Wahamijwe Icyaha cyo Gucuruza Abantu Yanyonzwe


Ubutabera bwo muri Irani buravuga ko kuri uyu wa gatandatu bwahanishije igihano cy’urupfu umukuru w’agatsiko kacuruzaga abagore n’abakobwa bagakoreshwa uburaya mu bihugu bihana imbibe.

Ibiro ntaramakuru bya Iran, Mizan, byatangaje ko Shahrooz Sakhnoori wari uzwi ku izina rya Alex, yishwe kuri uyu wa gatandatu ahowe icyaha cyo gucuruza abagore n’abakobwa abakura muri Irani.

Mu mwaka wa 2020 byatangaje ko yafatiwe mu gihugu cya Maleziya ku bufatanye na polisi yo ku rwego mpuzamahanga, Interpol.

Yahise yoherezwa muri Irani aho urukiko rwamuhamije icyaha cyo gukora amahano akabije akatirwa mu kwezi kwa cyenda 2021.

Hashize imyaka ibiri abagore babiri bishwe bahamijwe icyo cyaha cyo gucuruza abantu. Gusa abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuze ko abo bagore bazize akarengane, ko ari bamwe mu baharanira uburenganzira bw'ababana basangiye igitsina.

Donald Trump wahoze ari perezida w’Amerika yongereye Irani ku rutonde rw’ibihugu byananiwe guhashya icyaha cyo gucuruza abantu.

Nyuma y’imyaka ibiri ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yayishize ku rutonde rw’ibihugu byananiwe kurwanya icyo cyaha

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG