Uko wahagera

Mu Rwanda Uburyo bwo Kurinda Abaturage Ibiza Ntibuvugwaho Rumwe


Abaturage bo muri rubavu bashakisha ibyabo byaba byahonotse ibiza byibasiye ako karere mu ntangiriro z'ukwezi kwa gatanu 2023
Abaturage bo muri rubavu bashakisha ibyabo byaba byahonotse ibiza byibasiye ako karere mu ntangiriro z'ukwezi kwa gatanu 2023

Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane (Transparency International, Rwanda), urasaba leta gushishoza mu bikorwa byo kurinda abaturage ibiza ariko itabashyize mu biza by’inzara.

Hirya no hino mu bitangazamakuru binyuranye byo mu Rwanda, hakomeje kumvikana abaturaga basaba leta kwisubiraho ikareka kubavana mu mitungo yabo.

Iyo ugize amahirwe yo kuvugana n’umuyobozi, igisubizo aguha ni uko ibikorwa byo kwimura abaturage bigamije gutabara ubuzima bw’abatuye mu mujyi ariko mu bice bifatwa nk’amanegeka.

Ijwi ry’Amerika yagerageje gushakisha imiryango itari iya Leta ngo ivuge aho ihagaze kuri iki kibazo.

Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane (Transparency International, Rwanda) wo usanga ibikorwa leta irimo byo gukingira abaturage bayo kuba bahitanwa n’ibiza ari byiza, ariko Appolinaire Mupiganyi umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu muryango, we asanga leta ikwiye kurinda abaturage ibiza by’imvura, ariko na none itabashyize mu byaterwa n’inzara.

Bamwe mu baturage bagaragaza ko abayobozi b’inzego z’ibanze batangiye kubimura.

Aba baturage bavuga ko barimo kwimurwa hatitawe ko bafite uburenganzira ku mitungo yabo bwakubahirizwa.

Mu kiganiro yahaye Ijwi ry’Amerika, umuyobozi w’umujyi wa Kigali Bwana Rubingisa Pudance, yavuze ko ikigambiriwe ar’ukurokora ubuzima bw’umuturage.

Uyu muyobozi akamara impungenga abaturage ko ntawe uzamburwa ubutaka bwe.

Umujyi wa Kigali uvuga ko kugeza ubu umaze kubarura imiryango igera ku bihumbi 6000 igomba kuba yimuwe mbere y’uko ibindi bihe by;imvura bigera mu kwezi kwa 9.

Rubingisa atangaza ko muri yo miryango yabaruwe irenze 3200 ari iy’abakodesha, aba bakaba barasabwe kwimukira ahandi.

Uyu muyobozi yemeza ko abagera ku 1850 mu bari bafite amazu, bamaze kwimuka abasigaye nabo bazaba bimutse mbere y’ukwezi kwa 9.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG