Uko wahagera

Rwanda: Umucamanza Yongeye Gutegeka ko Aimable Karasira Asubizwa Gusuzumwa Niba Arwaye


Aimable Karasira
Aimable Karasira

Kuri uyu wa Gatatu, urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru mu Rwanda ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyambuka imbibe rwongeye gutegeka ko Bwana Aimable Karasira Uzaramba asubizwa mu bitaro. Rwategetse ko itsinda ry’abaganga bo mu bitaro bya Ndera bivura indwara zo mu mutwe bagomba kumusuzuma bakagaragaza niba arwaye.

Ni icyemezo umucamanza mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru mu Rwanda ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyambuka imbibe yafashe agisoma mu buryo bw’ikoranabuhanga rya videwo.

Nk’uko byagenze ubushize mu iburanisha Aimable Karasira Uzaramba ubwo yifataga agasohoka mu rukiko avuga ko ikiburanwa kirushaho kumusubiza inyuma mu mitekerereze, yanze no kwitabira isomwa ry’icyemezo mu rubanza aburana n’ubushinjacyaha.

Ibyo ariko ntibyabujije umucamanza Bwana Antoine Muhima kumufatira icyemezo ku mpaka hagati ye n’ubushinjacyaha. Ni impaka zishingiye kuri raporo ya muganga Arthur Rukundo Muremangingo wo mu bitaro bya Caraes Ndera bivura indwara zo mu mutwe.

Iyo raporo igaragaza ko Karasira ahorana agahinda gakabije, akavuga amagambo akomeretsa ubundi agatukana. Muganga akavuga ko kuba bigaragara ko arwaye mu mutwe akeneye kuvurirwa mu bitaro adasohokamo akitabwaho n’inzobere z’abaganga bo mu nzego zitandukanye.

Ni raporo uruhande rwa Karasira rwakiranye yombi ariko ubushinjacyaha buyamaganira kure buvuga ko ibogamiye ku ruhande rwa Karasira baburana.

Mu cyemezo cye, umucamanza yategetse ko Karasira asubira mu bitaro bya Ndera akitabwaho n’abaganga batatu. Yavuze ko mu itsinda rizamusuzuma bitabujijwe ko na muganga Rukundo Muremangingo utaravuzweho rumwe yarigaragaramo.

Ni mu gihe mu cyifuzo cy’ubushinjacyaha bwasabaga ko uyu muganga atagaragara mu bazavura Karasira kuko yarangije kwerekana ko abogamye muri raporo ya mbere.

Ku bushinjacyaha bwasabaga ko Karasira yakwitabwaho n’inzobere z’abaganga bavura indwara zo mu mutwe ariko bakazaturuka mu bitaro bitandukanye.

Ku cyo kuba muganga Rukundo Muremangingo ukuriye abaganga bavura indwara zo mu mutwe mu bitaro bya Ndera yaravuze ko Karasira yavurirwa ahantu atasohoka, urukiko rwavuze ko ibyo nta shingiro bifite.

Rwavuze ko abamufunze ari bo bazajya bagena uburyo azavurwa kuko ari na bo babifitiye ubwo bubasha. Umucamanza yavuze ko muganga Rukundo Muremangingo atakoze raporo igaragaza impamvu ku nshuro ya kabiri Karasira atasuzumwe n’abaganga batatu nk’uko urukiko rwari rwabitegetse.

Gusa uyu muganga yari yasobanuriye ubwanditsi bw’urukiko ko mu gihe bamenyeshaga Karasira ko agiye gusuzumwa n’abaganga batatu yahisemo kuva mu bitaro yisubirira muri gereza avuga ko ari ho yabonera amahoro.

Kuri iyi nshuro Ijwi ry’Amerika ntirabasha kwemeza niba Karasira azemera gusubira mu bitaro bya Ndera cyangwa se niba azakomeza mu murongo yarimo mbere. Mu iburanisha riheruka yabwiye umucamanza ko icyamuteye gusohoka mu bitaro bya Ndera, bamurindishaga imbunda kandi ayifiteho amateka mabi bikarushaho kumusubiza inyuma mu ntekerezo.

Karasira naramuka yemeye ko bamwitaho mu bitaro buraba bubaye ubwa gatatu asuzumwa uburwayi bwo mu mutwe. Bwa mbere yasuzumwe na muganga w’ibitaro bikuru bya kaminuza biri I Kigali CHUK Chantal Murekatete mu mwaka washize wa 2021.

Uyu yemeje ko afite uburwayi bw’agahinda gakabije akomora ku mateka asharira ya jenoside yamugizeho ingaruka. Uwa kabiri ni Muganga Arthur Rukundo Muremangingo wamusuzumye muri uyu mwaka ari na we watanze raporo agaragaza ko akeneye kongera kwitabwaho by’umwihariko n’abaganga batandukanye.

Raporo zo kwa muganga zigaragaza ko Karasira yatangiye kwivuza uburwayi bwe burimo n’indwara y’igisukari kuva mu mwaka wa 2003, aho yafatiraga imiti mu bitaro bikuru bya Kaminuza biri I Butare CHUB ndetse n’ibiri I Kigali CHUK.

Karasira yahoze ari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ikoranabuhanga. Aho inkundura yo gukoresha umuyoboro wa youtube itangiriye mu Rwanda, na we yashinze umuyoboro we awita “Ukuri Mbona” ari na byo byamuviriyemo intandaro yo kwirukanwa mu kazi k’ubwalimu.

Ubushinjacyaha bumurega amagambo bukomora mu biganiro yacishaga ku muyoboro we wa youtube no ku bindi biganiro yahaga bagenzi be. Bumuregamo ibyaha byo guhakana, gupfobya no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Bumurega kandi gutangaza amakuru y’impuha no gukurura amacakubiri mu Banyarwanda.

Uregwa ahakana ibyaha byose uko byakabaye. Avuga ko atahirahira ahakana, apfobya cyangwa aha ishingiro jenoside yamusize iheruheru. Akavuga ko icyo azira ari ibiganiro bye bigamije ko icyo yita “Ukuri” kwajya ahagaragara.

Hagati aho umucamanza yategetse ko bitarenze ku itariki ya 16 z’ukwezi gutaha abaganga bazaba bamugejejeho raporo ku buzima bwa Karasira.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG