Uko wahagera

Uganda: Isenyuka ry'Ikiraro cya Katonga Ryateye Izamuka ry'Ibiciro mu Gihugu


Ifoto yerekana imyuzure muri Uganda
Ifoto yerekana imyuzure muri Uganda

Ikigo gishinzwe imihanda n’amateme muri Uganda cyatangaje ko gusana iteme rya Katonga riri ku muhanda uva Kampala werekeza mu burengerazuba bw’igihugu bizamara ibyumweru bitatu.

Uyu muhanda ni wo uhuza Uganda n’ibihugu bituranyi nk’u Rwanda, Repubulika ya demokarasi ya Kongo na Tanzaniya.

Hashize iminsi itanu iteme rya Katonga riri mu birometero 70 uvuye mu murwa mukuru Kampala werekeza mu burengerazuba bw’igihugu ricitse kubera imyuzure yatewe n’imvura nyinshi imaze igihe igwa.

Abasanzwe bakoresha uwo muhanda ubu basabwe gukoresha umuhanda unyura ahitwa Mpigi, Kanoni na Sembabule mbere yuko basubira ku muhanda usanzwe. Ibi biratuma igihe cy’urugendo kiyongeraho amasaha abiri ku masaha asanzwe.

Ikigo cya leta gishinzwe kubaka imihanda n’amateme cyasohoye itangazo rivuga ko ibikorwa byo gusana icyo kiraro byatangiye ariko ko bizafata ibyumweru bitatu kugira ngo uwo muhanda wongera kuba nyabagendwa.

Uyu muhanda ni umwe mu mihanda y’ingenzi muri Uganda no mu karere kose k’ibiyaga bigari.

Uretse guhuza umurwa mukuru n’uturere dutandukanye two mu burengerazuba bw’igihugu, ni na wo muhanda uhuza Uganda na Tanzaniya unyuze ku mupaka wa Mutukula, unahuza igihugu n’u Rwanda, na Repuublika ya Demokarasi ya Kongo.

Uyu muhanda ni nawo amakamyo akura ibicuruzwa ku cyambu cya Mombasa muri Kenya akoresha kubigeza muri ibyo bihugu ndetse no mu Burundi.

Gucika kw’icyo kiraro no gukoresha umuhanda wa kure byatumye ibiciro by’ingendo byiyongera.

Kuri Ubu abagenzi bava Kampala berekeza mu karere ka Masaka na Rakai hafi y’umupaka wa Tanzaniya bo bagiriwe inama yo gukoresha inzira y’amazi ku kiyaga cya Victoria. Aha ho ubwato bushobora gutwara amagana y’abantu icyarimwe.

Uganda n’akarere k’ibiyaga bigari muri rusange bimaze igihe byibasiwe n’imvura nyinshi cyane yateje inkangu, n’imyuzure bigahitana ababarirwa mu magana, ibikorwa Remezo ndetse n’imyaka myinsi bikangirika.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG