Uko wahagera

RDC: Abategetsi b'Abasirikare Baridogerwa ko Bahaniwe Kugarukana Amahoro


Abaturage, abanyapolitike n’abagize imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Kongo barasaba gukuraho ubutegetsi bwa gisirikari mu ntara ya Kivu ya ruguru. Bavuga ko ubwo butegetsi ntacyo bwamariye abaturage.

Imyaka ibiri irihiritse intara za Kivu ya ruguru na Ituri zo mu burasirazuba bw’igihugu zihawe abategetsi ba gisirikari mu byo umukuru w’igihugu yise, ibihe bidasanzwe.

Iki cyemezo cyafashwe na Prezida Felix Tshisekedi cyari kigamije kugarura amahoro n’ituze muri izi ntara zimaze igihe zibasiwe n’ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’imitwe y’inyeshyamba n’indi yitwara gisirikari.

Kuri ubu abaturage bo mu mujyi wa Goma bavuganye n’Ijwi ry’Amerika bumvikanisha ko nta mpinduka bigeze babona kuva hatangajwe ibihe bidasanzwe mu ntara yabo.

Aba bakongomani, kimwe n’abandi batuye mu ntara ya Kivu ya ruguru na Ituri barashinja ubuyobozi bwa gisirikari ko bwateshutse ku nshingano bwahawe

Raporo iherutse gushyirwa ahagaragara mu ntangiro z’uku kwezi kwa Gatanu n’ikigo cya leta gishinzwe guhashya imitwe yitwaje intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare igaragaza ko mbere yuko hajyaho ubuyobozi bwa gisirikare mu burasirazuba bw’igihugu habarurwaga imitwe 57 yitwaje intwaro.

Kuri ubu, iyo mitwe irarenga 200 mu gihugu hose nk’uko bivugwa muri iyo raporo.

Myinshi muri yo ikorera mu ntara za Kivu ya ruguru na Ituri ziyobowe n’abasirikare.

Iyo raporo kandi igaragaza ko ubwo butegetsi bwa gisirikari butoroheye itangazamakuru.

Abanyamakuru bagera kuri 16 biganjemo abakorera amaradio yo hanze y’igihugu barafunzwe mu ntara ya Kivu ya ruguru abandi barakomereka, ubwo bari mu kazi kabo ka buri munsi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG