Uko wahagera

RDC: Imyuzure y'Imvura Yishe Abarenga 100 Muri Teritware ya Kalehe mu ntara ya Kivu y'Epfo


Imisozi yacitse ivyondo igwa ku mazu y'abanyagihugu
Imisozi yacitse ivyondo igwa ku mazu y'abanyagihugu

Muri Repuburika ya Demokarasi ya Kongo, abakozi b’ubutabazi babonye imirambo y’abantu 72 bapfuye bazize imyuzure yatewe n’imvura nyinshi muri Kivu y’epfo.

Iyi mvura nyinshi yatumye imigezi irengerwa, hangirika ibintu byinshi, mu mudugudu wa Bushushu na Nyamukubi abantu batakaza ubuzima. Ubuyobozi bw’intara bwatangaje iby’icyo kiza ntibwatanze umubare w’abapfuye.

Umunyamakuru w’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, i Bushushu, yabonye abakozi b’ubutabazi bakura imirambo mu bisigazwa by’amazu uyu munsi kuwa gatanu. Yabaze byibura imibiri 72, imyinshi yari iy’abagore n’abana.

Abakozi b’umuryango utabara imbabare, Croix Rouge, bambaye amataburiya y’ubururu, ni bo bari gukora akazi ko gushakisha abagizweho ingaruka n’iyo myuzure.

Umuyobozi w’akarere, Thomas Bakenga, mw’ijoro ry’ejo kuwa kane yavuze ko, abantu byibura 17 bahitanywe n’imyuzure kandi ko abagera muri 40 baburiwe irengero.

Imyuzure n’inkangu birasanzwe mu ntara ya Kivu y’epfo. Impanuka nk’iyo, iheruka kuba mu kwezi kwa 10 umwaka wa 2014, ubwo imvura nyinshi yasenye amazu arenga 700. Abantu barenga 130, icyo gihe baburiwe irengero, nk’uko ONU yabitangaje. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG