Uko wahagera

Umubyeyi Yahujwe n’Umwana we Nyuma y’Amezi 2 Batandukanijwe n'Umutingito


Umubyeyi yahujwe n’uruhinja rwe nyuma y’amezi hafi abiri habaye umutingito w’isi muri Turukiya. Umwana na nyina bahurijwe mu amajyepfo ya Turukiya, nyuma y’uko ibipimo bya ADN, byemeje ko uwo mwana w’umukobwa ari uw’uwo mubyeyi, nyuma y’amezi hafi abiri, umutingito w’isi ushegeshe igihugu, ugatanya imiryango mu karere, nk’uko byavuzwe na minisitiri w’umuryango.

Uruhinja rw’amezi atatu n’igice rwiswe “miracle baby” cyangwa umwana w’igitangaza, ubusanzwe yitwa Vetin, yakuwe mu bisigazwa by’inzu mu ntara ya Hatay, nyuma y’iminsi irenga itanu habaye umutingito wo kw’itariki ya 6 y’ukwezi kwa kabiri. Yabonetse nta bibazo by’ubuzima afite, nk’uko biboneka mw’itangazo rya minisiteri y’ubuzima.

Minisitiri avuga ko umwana yashyikirijwe nyina, Yasemin Begdas, ku bitaro byo mu mujyi wa Adana, iminsi 54 nyuma y’uko habaye amakuba. Amagambo ya minisitiri w’umuryango n’imibereho myiza y’abaturage, Derya Yanik, yasubiwemo, aho yagize ati: “Guhuza umwana na nyina ni kimwe mu bikorwa bifite agaciro gakomeye kw’isi”.

Nyuma yo kwitabwaho kw’ikubitiro n’ibitaro i Adana, urwo ruhinja rwatwawe n’indege ya perezida yarushyikirije abayobozi i Ankara ngo barwiteho. Ibipimo bya ADN, byagaragaje ko Yasemin, ari we nyina w’umwana, kandi uruhinja rwasubijwe Adana, aho rwahujwe na nyina ku bitaro avurirwaho.

Abantu barenga ibihumbi 56 bahitanywe n’umutingito wo kw’itariki ya 6 y’ukwezi kwa kabiri n’inkurikizi zawo. Ibihumbi 50 muri abo, ni abo Turukiya. Abasigaye bari abo muri Siriya.

Ise w’urwo ruhinja n’abasaza barwo babiri, bahitanywe n’umutingito w’isi, nk’uko bivugwa mw’itangazo rya minisiteri. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG