Uko wahagera

Undi Mutingito Wongeye Kwibasira Turukiya


Umuturage wicaye imbere y'inzu yasenywe n'umushitsi muri Turukiya
Umuturage wicaye imbere y'inzu yasenywe n'umushitsi muri Turukiya

Inzego z’ubuyobozi muri Turukiya zatangaje ko kuri uyu wa kabiri abantu batandatu baguye mu mutingito wongeye kuba mu karere gahuza icyo gihugu na Siriya.

Hashize ibyumweru bibiri icyo gihugu cyibasiwe n’umutingito ukomeye wahitanye abantu barenga 47.000 usenya amazu n’ibindi bikorwa remezo.

Uyu mutingito wongeye kuba muri iki gihugu ku munsi w’ejo wapimaga 6.4 ku gipimo cya Richter gikoreshwa gupima ingufu z’umutingito. Wibanze mu mujyi wa Antakya ariko wageze no muri Siriya, Misiri na Libani.

Nyuma yawo hakomeje kumvikana indi mitingito mito mito igera kuri 90 nkuko byemezwa n’abashinzwe gukumira ibiza no guhangana n’ingaruka zabyo muri Turukiya.

Kugeza ubu abakozi bo muri iri shami bari bagihanganye n’ingaruka z’umushitsi uheruka kwibasira iki gihugu taliki ya 6 z’uku kwezi wari ku rugero rwa 7.8 ku gipimo cya Richter.

Ubutegetsi bwa perezida Tayyip Erdogan bwanenzwe icyo Abanyaturukiya benshi bise kuzarira mu bikorwa by’ubutabazi.

Ministri w’ubuzima Fahrettin Koca yatangaje ko abantu 294 bakomerekeye mu mutingito wabaye ku munsi w’ejo yongeraho ko inzego z’ubuvuzi zirimo kwita kubahutajwe n’uwo mushitsi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG