Abimukira 19 baturutse mu bihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara baguye mu nyanja ya Mediterane nyuma y’uko ubwato barimo burohamye muri iyo nyanja banyuragamo berekeza mu Butaliyani.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu watangaje ayo makuru wavuze ko bari bavuye mu gihugu cya Tuniziya. Mu minsi 4 ishize ubwato 5 butwaye abimukira bwarohamye mu muri iyi nyanja buturutse mu mujyi wa Sfax. Abagera ku 9 baguye muri izi mpanuka abandi 67 baburirwa irengero muri iki gihe ubwato bwerekeza mu Butaliyani bukomeje kwiyongera.
Romadan Ben Omar ukorera umwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko abarinda imipaka yo mu mazi muri Tuniziya babashije kurokora abantu 5 bari mu bwo bwato bwahagurukiye ahitwa Mahdia.
Ubutegetsi bwo muri Tuniziya ntibwabonetse ngo bugire icyo butangaza kuri iyi nkuru ariko abarinda imipaka yo mu mazi muri icyo gihugu bavuze ko mu minsi ine ishize bashoboye guhagarika ubwato bugera kuri 80 bata muri yombi abimukira bagera ku 3000 baturutse mu bihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. (Reuters)
Facebook Forum