Uko wahagera

Amabwiriza Mashya kw’Ihohotera Rishingiye ku Gitsina muri Kiriziya Gatorika


Papa Fransisiko
Papa Fransisiko

Umushumba wa Kiriziya Gatorika, Papa Fransisiko yavuruguye amabwiriza ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Kiriziya Gatorika. Ayo mabwiriza yagutse, areba abayobozi muri Kiriziya kandi asobanura neza ko abantu bato n’abakuru bashobora guhura n’ihohoterwa.

Papa yaciye iteka, ryinjiye mu mateka mu mwaka wa 2019, ritegeka abapadiri bose n’abandi banyamadini muri Kiriziya, gutanga amakuru igihe cyose haketswe ihohotera. Iryo teka rinatuma abasenyeri bose babazwa ihohoterwa iryo ariryo ryose, bakoze bo ubwabo, cyangwa iryahishiriwe.

Ayo mabwiriza kw’ikubitiro yari yatanzwe mu buryo bw’agateganyo, ariko kuri uyu wa gatandatu, Vatikani yavuze ko azubahirizwa mu buryo buhoraho, guhera taliki 30 y’ukwezi kwa kane kandi harimo n’ingingo zigamije gushimangira ingamba zirwanya ihohotera muri Kiriziya.

Urukozasoni rw’ihohotera rwangije isura ya Vatikani mu bihugu byinshi kandi rwabaye ikibazo gikomeye, Papa Fransisiko yahuye nacyo, ubwo yemezaga ingamba zitandukanye mu myaka 10 ishize, hagamijwe gutuma inzego za kiriziya zibazwa ibibi byakozwe.

Abanenga ibintu bavuga ko byabyaye uruvange kandi bareze papa Fransisiko kuba yaragingimiranyije mu guhana cyangwa kwambura ububasha, abakoze ihohotera.

Amabwiriza mashya areba abayobozi bose mu miryango iyobowe n’abarayiki atari gusa iyobowe n’abihaye Imana, nyuma y’ibirego bitandukanye muri iyi myaka ishize ku barayiki barezwe gukoresha imyanya barimo, mu gukorera abo bashinzwe ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu gihe amabwiriza yabanje yarebanaga n’ibikorwa byibasira abatarageza ku myaka y’ubukure n’abanyantege nke, amabwiriza mashya atanga igisobanuro cyagutse ku bahura n’ihohoterwa. Afatira ku byaha by’urugomo byakozwe ku batarageza ku myaka y’ubukure cyangwa umuntu ukoresha impamvu zitarizo cyangwa haba ku muntu mukuru n’umunyantege nke.

Vatikani yavuze ko umuyoboke wese wa kiriziya, afite inshingano zo gutanga amakuru ku rugomo rwakorewe umugore mu mirimo ya kiriziya, kimwe n’urukorerwa abantu bakuru bitegura kwiha Imana. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG