Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryagennye Umunyarwanda Daniel Ngamije kuyobora Porogaramu yo kurwanya no kurandura Marariya ku Isi. Dr. Ngamije yabaye minisitiri w’ubuzima mu Rwanda kuva muri 2020 kugeza mu 2022.
Muganga Daniel Ngamije, ufite imyaka 53, asimbuye kuri uyu mwanya Pedro Alonso ukomoka muri Esipanye. Pedro Alonso aherutse gutangaza ko agiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Yayoboye iyi porogramu kuva mu 2014.
Mu kiganiro cyihariye yahaye Ijwi ry'Amerika, Muganga Ngamije avuga ko mu kazi gashya azinjiramo guhera mu kwezi gutaha kwa kane, azifashisha ubunararibonye bwafashije u Rwanda kugabanya marariya ku kigero cya 75 ku ijana.
Muganga Ngamije agaragaza ko kurandura iyi ndwara bisaba umwihariko kuri buri gihugu kuko itari ku rugero rumwe mu turere twose. Avuga ko Marariya iboneka mu bihugu 93 ku isi mu buryo buhoraho.
Mu Rwanda gahunda yo kugabanya Marariya yagiye ishyirwamo imbaraga ndetse igenda igabanuka mu buryo bukomeye. Ingero zitangwa na Ministeri y’ubuzima, ni uko mu mwaka wa 2021 mu Rwanda abantu barenga gato miliyoni imwe ari bo bayanduye. Ibi bigaragaza igabanuka ku kigero cya 38.3 ku ijana ugereranyije n’abasaga miliyoni eshatu bayirwaye mu 2020. Ibi byaturutse ku musaruro w’abajyanama b'ubuzima begerejwe abaturage nkuko byemezwa n’inzego zishinzwe ubuzima mu Rwanda.
Akazi gategereje muganga Ngamije ni kenshi, kuko kugeza ubu Marariya ikigaragara mu bihugu bitari bike cyane byiganjemo iby’Afurika. Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS igaragaza ko mu mwaka wa 2022 hagaragaye ubwandu bwa Marariya miliyoni 241 ndetse abagera kuri 627,000 irabahitana. Ikindi, Afurika ni yo yugarijwe cyane n’iyi ndwara kuko yihariye 95 ku ijana by’ubu bwandu bwose bwabonetse ku isi ndetse na 96 ku ijana by’impfu.
Muganga Ngamije asanzwe ari inzobere mu gusuzuma indwara n’ubuzima rusange. Yakoze imirimo myinshi mu rwego rw’ubuzima irimo kuba Umuhuzabikorwa wa Global Fund muri gahunda yo kurwanya Virusi Itera Sida, Igituntu na Marariya.
Akazi gashya azagatangira mu kwezi gutaha. Azakorera i Geneve mu Busuwisi, ahari ibiro bikuru by’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS.
Facebook Forum