Uko wahagera

Ubushinwa n’Uburusiya Biranenga Amerika Gufasha Ukraine


Perezida Xi Jinping, w'Ubushinwa na Perezida Vladimir Putin w'Uburusiya
Perezida Xi Jinping, w'Ubushinwa na Perezida Vladimir Putin w'Uburusiya

Umukuru w'igihugu cy'Ubushinwa, Xi Jinping, yashoje uruzinduko rw'iminsi itatu yarimo mu Burusiya. Ibihugu byombi biranenga inkunga ya gisirikare Leta zunze ubumwe z'Amerika iha Ukraine.

Umuvugizi wa Leta y’Ubushinwa, Wang Wenbin, yamaganye Leta zunze ubumwe z’Amerika, avuga ko ibogamye, ihembera umuriro kubera inyungu zayo bwite.

Ku rundi ruhande, yemeza ko ntaho Ubushinwa bubogamiye, ahubwo ko buhangayikishijwe no gushakisha inzira y’amahoro binyuze mu biganiro.

Uyu muvugizi yasobanuye ko Ubushinwa n’Uburusiya bavuga rumwe ko amahame remezo ya ONU n’amategeko mpuzamahanga agomba kubahirizwa, kandi ko batemera na gato ibihano Leta zunze ubumwe z’Amerika n’abandi bakubise ku Burusiya.

Ubushinwa n’Uburusiya bemeranyije ko impungenge z’Uburusiya na Ukraine ku mutekano wabo zigomba kwitabwaho kugirango intambara irangire. Banzura bavuga ko uruzinduko rwa Xi Jinping ari urw’ubucuti, ubutwererane n’amahoro. (AP)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG