Uko wahagera

Umujyi wa New York Wakajije Umutekano Mu Gihe Havugwa Ko Trump Ashobora Gushyikirizwa Ubutabera


Hanze y'inzu ya Trump
Hanze y'inzu ya Trump

Umujyi wa New York, mu burasirazuba bwa Leta zunze ubumwe z'Amerika, uritegura ko Donald Trump ashobora gushyikirizwa urukiko.

Ejo kuwa mbere, inzego z’umutekano zakoze inama yo kwitegura ko Trump ashobora kwitaba urukiko, umushinjacyaha aramutse asohoye impapuro zo kumurega. Naho Polisi yarangije kugota inkengero zose z’urukiko rwo mu gice cyitwa Manhattan n’inzitiro z’ibyuma.

Abashinzwe umutekano bafite impungenge ko kujyana Trump mu rukiko bishobora guteza imyivumbagatanyo nk’iyo ku itariki ya 6 y’ukwa mbere 2021 ku ngoro y’inteko ishinga amategeko y’igihugu, bita Capitol, mu murwa mukuru Washington.

Kuwa gatandatu ushize, ku mbuga nkoranyambaga, Donald Trump yabwiye abayoboke be ko aza gutabwa muri yombi kuri uyu wa kabiri, abasaba kwigaragambya ngo “bongere bisubize igihugu cyabo.”

Ariko Meya wa New York, Eric Adams, yabwiye abanyamakuru ko Polisi icunga umujyi ireba aho ibikorwa bibi bishobora guturuka, n’imbuga nkoranyambaga kugirango irebe niba hari abantu bahamagarira abandi ibikorwa by’urugomo. Ati: “Kugeza ubu nta na kimwe turabona.”

Trump akekwaho icyaha cyo kwica amategeko agenga ingengo y’imali y’umuntu wiyamamaza mu matora.

Umushinjacyaha ahera ku madolari 130,000 uwari kandida Trump yaba yarahaye, nk’impongano mu 2016 kugirango aceceke, umugore wemeza ko yamubereye ihabara.

Aramutse asohoye impapuro zo kumuta muri yombi, Trump yaba abaye perezida w’Amerika wacyuye igihe wa mbere na mbere waba ujyanywe mu rukiko mpanabyaha. Gusa rero, ntacyo umushinjacyaha aratangaza kugeza ubu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG