Uko wahagera

Polisi ya Senegali Yarashe Ibyuka mu Bigaragambya


Ahabereye imyiyerekano
Ahabereye imyiyerekano

Polisi yarashe ibyuka biryana mu maso mu bigaragambyaga bateraga amabuye mu mihanda yo mu murwa mukuru wa Senegali, uyu munsi kuwa kane. Byari mbere y’urubanza rw’umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi rwateje uburakari mu rubyiruko.

Abigaragambyaga i Dakar bashumitse imipira y’imodoka, batwika imodoka zo mu bwoko bwa bisi n’isoko rinini. Ubushyamirane bwatangiye ubwo, abashyigikiye Ousmane Sonko wifuzaga kuziyamamariza umwanya wa perezida, babujijwe kugenda inyuma y’imodoka zari zimuherejeje, agiye ku rukiko, aho aburanishwa icyaha cyo gusebanya.

Sonko w’imyaka 48 y’amavuko, waje ku mwanya wa gatatu mw’itora rya perezida ryo mu 2019, anashinjwa gufata ku ngufu umukozi wo mu nzu yita ku bwiza, mu 2021 no kumukangisha urupfu. Sonko avuga ko nta kibi yakoze kandi ko ibyo aregwa bishingiye kuri politiki, kugirango areke kuziyamamaza mw’itora ryo mu kwezi kwa kabiri 2024.

Umwuka mubi wagaragaye imbere y’urukiko muri iki cyumweru, mu minsi itatu y’imyigaragambyo. Abantu barenga 10.000 bateraniye mu kibuga i Dakar kuwa kabiri baririmba Sonko.

Uyu muyobozi wahoze ashinzwe ubugenzuzi bw’imisoro, yasabye abamushyigikiye kuzaza kwifatanya nawe mu rukiko uyu munsi kuwa kane, kwumva urubanza. Ariko imodoka zari zimuherekeje n’abayoboke be bahagarikiwe na polisi ku muhanda munini.

Sonko yakuwe mu modoka ye ku ngufu ashyirwa muri burende ya polisi, ajyanwa ku rukiko, biteza ubushyamirane. Abamushyigikiye bashinja Perezida macky Sall gushaka kumukura mu baziyamamaza, akoresheje kumuhamya icyaha. Macky Sall ntaremeza niba aziyamamaza.

Ikirego ku cyaha cyo gusebanya cyatanzwe na minisitiri w’ubukererugendo wa Senegali, wavuze ko Sonko yamureze kunyereza umutungo. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG