Uko wahagera

Ingabo z'Uburundi Zizanye Akahe Karusho ku Bibazo by'Umutekano muri Kongo?


Ingabo z'Uburundi mu karasisi ka gisirikare
Ingabo z'Uburundi mu karasisi ka gisirikare

Muri Kongo, bamwe mu baturage n’abanyepolitike bo mu ntara ya Kivu ya Ruguru barakemanga uruhare abasirikare b'Uburundi boherejwe muri icyo gihugu bazagira mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro irangwa mu burasirazuba bwa Kongo.

Abasirikare barenga 100 b’igihugu cy’Uburundi ni bo bageze mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo mu rwego rwo gufasha kugarura amahoro mu gihugu.

Ingabo z’Uburundi zoherejwe gukorera mu duce twa Masisi ahagana Mushaki na Kilolirwe. Aho ni hamwe mu bice biherutse kwigarurirwa n’abarwanyi b’umutwe wa M23 urwanya leta ya Kongo.

Biteganyijwe ko abo barwanyi ba M23 bari buhakure ingabo zabo kuri uyu wa kabiri mu rwego rwo guhagarika intambara ndetse no kurekura uduce twose bafashe nkuko bisabwa mu masezerano y'amahoro yemeranyijweho n'ibihugu byo mu karere.

Izi ngabo z’Uburundi zije zisanga iza Uganda zirenga 800 ubu ziri muri teritware ya Beni ho zifatanya n’iza Kongo mu guhashya umutwe wa kiyislamu wa ADF uhafite ibirindiro ndetse no mu ntara ya Ituri mu duce twa Irumu na Djugu.

Ingabo za Kenya zigera kuri 700, zo ziri mu gace ka Kibumba muri Nyiragongo mu majyaruguru n’umujyi wa Goma.

Izo ngabo zose zoherejwe gushyira mu bikorwa amasezerano y’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba.

Hari izindi ngabo z’Uburundi zisanzwe mu ntara ya Kivu y’Epfo. Izi zaje ku bufatanye bwa leta ya Kongo n’iy’Uburundi zibarizwa muri teritware za Fizi, Uvira na Mwenga aho zaje guhashya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu ntara ya Kivu y’Epfo.

Ku bireba izi ngabo z’Uburundi nshya zaraye zije muri Kongo. Bamwe mu baturage bo mu ntara ya Kivu ya ruguru barumvikanisha ko nta cyizere cy’uko zizabasha kugarura umutekano mu ntara imaze imyaka irenga 25 iri mu ntambara.

Ku rundi ruhande ariko hari ababishima babona ko Uburundi bufitanye umubano mwiza na Kongo bityo bikaba bishobora kuba igisubizo kirambye ku kibazo cy'umutekano muke muri Kongo.

Aba kandi bavuga ko ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC) nta ngufu n’ubushake zagaragaje bwo kurwanya umutwe wa M23 n’indi mitwe ikomeje kubangamira umutekano w’abaturage muri ako karere.

Bamwe mu banya politike bo muri Kivu ya Ruguru bo basanga ingabo za EAC zaba ziha imbaraga abarwanyi ba M23 mu gufata uduce twinshi two muri teritware zitandukanye.

Hari amwe mu mashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu mu gihugu cy’u Burundi gituranye na Kongo, na yo asaba ingabo zabo zaje mu butumwa muri Kongo gukoresha ubunararibonye mu kugarurira Abanyekongo umutekano usesuye.

Biteganyijwe ko ingabo za FARDC n’abarwanyi b’umutwe wa M23 bashyira intwaro hasi kuri uyu wa Kabiri nk’uko byemejwe na reta ya Kongo.

Hagati aho, ari mu ruzinduko muri Kongo mu mpera z’iki cyumweru gishize, Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yatangaje ko amaze kwemeranya n’abakuru b’ibihugu bya Angola n’u Rwanda ko bagiye gufasha Republika ya demokarasi ya Kongo mu kurangiza intambara.

Ibi ni nyuma y’ibiganiro yagiranye na bo mu ruzinduko amazemo iminsi muri bimwe mu bihugu byo mu karere k'ibiyaga bigari byo muri Afurika.

Kurikira inkuru irambuye hano hepfo mu ijwi rya Jimmy Shukrani Bakomera, umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika i Goma mu Burasirazuba bwa Kongo.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:52 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG