Uko wahagera

RDC: Abadepite Barasaba Leta Guhagarika Intambara Bakayoboka Ibiganiro


Perezida wa Kongo Felix Tshisekedi
Perezida wa Kongo Felix Tshisekedi

Abadepite bo mu ntara ya Kivu ya Ruguru barasaba leta ya Felix Tshisekedi kurangiza intambara mu burasirazuba bwa Kongo biciye mu nzira y’amahoro kuko abaturage barimo gupfira mu mirwano mu teritware za Masisi na Rutshuru ari benshi.

Aba Badepite barasaba kandi ko ibikorwa by’ibarura ry’abaturage n’amatora byahagarikwa umutekano ukabanza kugaruka mu burasirazuba bwa Kongo.

Abadepite 17 batowe ku rwego rw’intara ni bo bashyize umukono ku ibaruwa bandikiye perezida Felix Tshisekedi bamusaba izo ngongo zombi.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Jimmy Shukrani Bakomera yasomye iyo baruwa ategura inkuru irambuye mushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:16 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG