Abayobozi bakuru ba Isirayeli na Palestina barahurira mu nama muri Jordaniya kuri iki cyumweru.
Iyi nama y’umunsi umwe ibera mu mujyi wa Aqaba ku nkengero z’Inyanja Itukura, igamije kugerageza guhosha imvururu zimaze iminsi hagati y’impande zombi.
Muri uyu mwaka, Abanyepalistina batari bake bamaze kugwa mu mvururu bahanganyemo n’Abayahudi.
Hagati aho ugusubira mu kazi kwa Ministri w’Intebe wa Isirayeli, Benjamin Netanyahu, n’itangazwa ry’uko Isirayeli ishaka kwagura insisiro zituwe n’Abayahudi byongereye umwuka mubi muri ako karere.
Abategetsi bo muri Jordaniya babwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko hashize igihe inama nk’izi zitabaho bityo akaba ari ingirakamaro.
Gusa imwe mu mitwe y’Abanyepalistina yasabye abategetsi bayo kutitabira iyo nama.
Facebook Forum