Uko wahagera

Abaturage Muri Israeli Barita Ministiri w'Intebe wabo Umunyagitugu


Imyigaragambyo muri Israeli
Imyigaragambyo muri Israeli

Muri Israeli, abantu ibihumbi n’ibihumbi biriwe mu myigaragambyo imbere y’ingoro y’inteko ishinga amategeko, Knesset, mu mujyi wa Yeruzalemu. Baramagana umushinga wa minisitiri w’intebe, Benjamin Netanyahu, wo kuvugurura amategeko agenga inzego z’ubucamanza.

Abatumije iyi myigagarambyo bemeza ko byibura abantu 100,000 bayijemo. Bari baturutse imihanda yose y’igihugu, n’amabendera, basakabaka ngo “demokarasi! Ntidushaka ubutegetsi bw’igitugu.”

Muri bo, harimo na Yair Lapid, uwo Netanyahu yasimbuye ku ntebe mu kwezi kwa 12 gushize. Ni yo myigaragambyo ikomeye ya mbere kuri Knesset muri iyi myaka ishize. Ariko ikurikiye indi imaze iminsi, yose yamagana umugambi wa Netanyahu.

Ubwo abaturage bari hanze y’inteko ishinga amategeko, abadepite bo barimo imbere batukana, nabo bapfa kutavuga rumwe ku mushinga w’itegeko rya guverinoma.

Mu ivugurura ashaka, Netanyahu arateganya guha minisitiri w’intebe ububasha busesuye bwo kwishyiriraho abacamanza uko ashaka no kugabanya ububasha bw’urukiko rw’ikirenga rw’igihugu. Ku bamurwanya, ni n’uburyo bwo gusenya demokarasi.

Si abaturage bonyine batabyishimiye. Abashoramali bakomeye, abasilikare bo hejuru bavuye ku rugerero, bamaganye umushinga wa Netanyahu. Ndetse na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden, nawe ubwe, ejo yatangaje ku mugaragaro ko afite impungenge.

Umukuru w’igihugu wa Isirayeli, Isaac Herzog, nawe ejo ku cyumweru yasabye Netanyahu kuba asubitse umushinga we, no gushaka uko yakumvikana mu mahoro n’abatawushyikiye. Avuga ko bitabaye Israeli ishobora kugwa mu “cyuho cy’itegeko nshinga,” ni ukuvuga gukurura akaduruvayo mu nzego z’ubutegetsi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG