Uko wahagera

Isirayeli Irashaka Kubyutsa Umubano na Sudani


Ministri w'ububanyi n'amahanga wa Isirayeli Yair Lapid
Ministri w'ububanyi n'amahanga wa Isirayeli Yair Lapid

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Isirayeli yayoboye intumwa zagiye muri Sudani gusuzuma uburyo bwo kugarura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Amakuru yaturutse muri guverinema ku mpande zombi, avuga ko urwo ruzinduko ruri mu zikorwa hagati ya Sudani na Isirayeli. Haraganirwa ku buryo haboneka amasezerano yo gusubiza ibintu mu buryo, akanashyirwaho umukono, kimwe n’ibireba ingabo n’umutekano nk’uko byavuzwe n’abayobozi n’abatifuje ko amazina yabo atangazwa.

Sudani yemeye gutera intambwe zizatuma umubano na Isiraheri usubira mu buryo, hakurikijwe amasezerano yo mu 2020 bafashijwemo n’ubuyobozi bw’uwahoze ari perezida w’Amerika, Donald Trump, hamwe n’amasezerano yo gusubiza ibintu mu buryo yumvikanyweho hagati ya Isirayeli na Leta ziyunze z’abarabu, Bahireni na Moroke.

Mu kwezi kwa mbere muri 2021, Sudani yavuze ko uwari minisitiri w’ubutabera wayo icyo gihe, Nasredeen Abdulbari, yasinye ayo masezerano yiswe Abraham Accords. Icyo gihe, minisitiri wari ushinzwe imari w’Amerika, Steven Mnuchin, yari mu ruzinduko muri Sudani.

Igisirikare cya Sudani, kiyoboye igihugu kuva muri kudeta yo mu kwezi kwa 10 umwaka wa 2021, ariko kivuga ko gifite umugambi wo gushyira ubutegetsi mu biganza bya guverinema ya gisivili, kibonwa nk’icyafashe iya mbere mu nzira igana ku mubano na Isirayeli.

Imiryango ya gisivili yakomeje kugira amakenga kandi na mbere yavuze ko amasezerano ayo ari yo yose, agomba gushyirwaho umukono n’inteko ishinga amategeko y’inzibacyuho. Kugeza ubu ntirashyirwaho. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG