Uko wahagera

Nijeriya Yiteguriye Amatora ya Prezida


Abahiganira gutwara Nijeriya
Abahiganira gutwara Nijeriya

Kuri uyu wa gatandatu abanyanijeriya barenga miliyoni ijana bazitabira amatora y’umukuru w’igihugu n’abagize inteko ishinga amategeko. Abakandida batatu ni bo bahabwa amahirwe yo kuzavamo umwe uyobora igihugu muri 18 biyamamaza.

Umukandida uzatorwa muri aba bazaba bahanganye mu matora yo kuwa gatandatu ni we uzasimbura Muhammadu Buhari urangije manda ze ebyeri. Umwe muri aba, akomoka mu ishyaka rya politiki rikiri rito riharanira umurimo. Ni Peter Obi, bivugwa ko ashaka guhindura ibintu byose byagezweho mu rwego rwa politiki.

Abakandida bahatanira kuyobora Nijeriya bose hamwe ni 18. Gusa, batatu ni bo bahabwa amahirwe yo kuzavamo uwicara mu ntebe ya Perezida Muhammadu Buhari ucyuye igihe. N’uyu Peter Obi w’imyaka 61 arimo. Barimo kandi Bola Tinubu, ukomoka mu ishyaka riri ku butegetsi. Yakoranye bya hafi na Muhammadu Buhari. Uyu mugabo umaze kugera mu zabukuru yujuje imyaka 70, yabaye Guverineri wa Lagos hagati y’imyaka y’i 1999 na 2007. Afatwa nk’ikigirwamana aho muri Lagos. Agendera mu murongo umwe n’uwa Buhari ucyuye igihe. Undi wa gatatu uhabwa amahirwe, ni Atiku Abubakar.

Abubakari w’imyaka 76 y’amavuko akomoka mu ishyaka ry’abaturage riharanira demokarasi. Uyu mugabo yabaye visi perezida wa Nijeriya ku butegetsi bwa Olusegun Obasanjo wavuye ku butegetsi muri 2015. Ubu iyi ni inshuro ya gatatu Abubakar yiyamamariza kuba perezida, nyuma y’uko atsinzwe na Buhari mu matora aheruka muri 2019. Icyo Abubakar ahuriyeho na Tinubu bahanganye, ni uko bombi hari igihe bashinjwe ibyaha bya ruswa ariko bakabihakana. Bombi kandi baturuka mu idini cy’abisilamu mu gihe Obi we ari umukristu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG