Uko wahagera

Ukraine Yarashe Ibibalo 6 by'Uburusiya Byari mu Kirere Cyayo Biyineka


Ikibalo cy'Ubushinwa giheruka kurasirwa mu kirere cy'Amerika
Ikibalo cy'Ubushinwa giheruka kurasirwa mu kirere cy'Amerika

Amakuru ministeri ishinzwe iperereza rya gisirikare mu Bwongereza ryasohoye ku rubuga rwayo rwa Twitter, aremeza ko igisirikare cya Ukraine cyarashe ibibalo 6 byari mu kirere cy’umurwa mukuru Kiev ku italiki 15 z’uku kwezi.

Ayo makuru yemeza ko ibyo bibalo byari bifite ibyuma bitanga amakuru yerekeye ikirere cya Ukraine.

Ingabo za Ukraine zirwanira mu kirere zivuga ko zabonye ibyo bibalon mu kirere cy’uburasirazuba bw’umujyi wa Dnipropetrovsk taliki ya 12 z’uku kwezi.

Ministeri y’ingabo y’Ubwongereza ivuga ko bishoboka ko ibyo bibalo byari iby’Uburusiya. Yongeraho ko bishobora kuba ari uburyo bushya icyo gihugu gikusanyamo amakuru y’ikirere cya Ukraine ashobora gutuma zimwe mu ntwaro ifite zishwanyaguriza mu kirere ibisasu bya misile biyirashweho zitakaza agaciro.

Ministeri y’ingabo y’Ubwongereza ivuga ko taliki 14 z’uku kwezi, ikirere cy’igihugu cya Moldova cyamaze amasaha gifunze kubera ikintu gisa n’ibyo bibalo cyari mu kirere cyayo. Iyo ministeri ikomeza ivuga ko bishoboka cyane ko icyo kibalo gishobora kuba cyahayobeye kivuye mu kirere cya Ukraine.

Gusa iyo ministeri ntiyemeje niba ibyo bibalo bisa n’igiheruka kugaragara mu kirere cy’Amerika kigahita kiraswa.

Perezida Volodomyr Zelensky wa Ukraine yavuze ko igihugu cye cyashoje uwo munsi cyerekana imbaraga zacyo zo kwihagararaho.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG