Uko wahagera

Nijeriya: Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu Yatangiye Iperereza ku Gisirikare


Umukobwa uvuga ko yahatiwe gukuramo inda n'igisirikare cya Nijeriya
Umukobwa uvuga ko yahatiwe gukuramo inda n'igisirikare cya Nijeriya

Itsinda ryashyizweho na komisiyo y’igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Nijeriya, ryatangiye iperereza ku gisirikare cy’icyo gihugu, ibiro ntaramakuru by’Abongereza, (Reuters), biheruka gushinja guhungabanya uburenganzira bwa muntu.

Abamenyereye imikorere y’iyo komisiyo baravuga ko izahahurira n’imbogamizi zikomeye.

Amasoko atandatu anyuranye yemeza ko iyi komisiyo ikora ibishoboka byose, ishishikariza abakozi bayo gukora ibiri mu nyungu z’abaturage, byumwihariko abavukijwe uburenganzira bwabo.

Gusa, aya masoko yongeraho ko iyi komisiyo yatewe inkunga na leta kubera igitutu cy’amahanga, ifite inzitizi ikomeye yo kutagira ububasha bwo gutegeka abakuru b’igisirikare cyangwa izindi nzego kuba zagira uwo zihana.

Ibyegeranyo by’Umuryango w’Abibumbye na ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, byemeza ko nta n’umwe mu batanze aya makuru, barimo abanyamategeko n’abashakashatsi baharanira uburenganzira bwa muntu, wemeza ko iyi komisiyo yari yabasha kugira umutegetsi n’umwe wo mu rwego rwo hejuru ishyikiriza ubutabera.

Itsinda ryashyizweho n’iyi komisiyo rikuriwe n’uwahoze ari perezida w’urukiko rw’ikirenga, rikagira n’umwe mu bahoze ari abasirikare, wo ku rwego rwa jenerali majoro. Barakora iperereza ku nkuru ebyiri zanditswe n’ibiro ntaramakuru by’Ubwongereza mu kwezi kwa 12 umwaka ushize.

Zavugaga ko mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’igihugu aho leta ihanganye n’intagondwa z’abayisilamu kuva mu mwaka wa 2009, igisirikare cya Nijeriya kihafite gahunda y’ibanga yo guhatira abagore gukiramo inda. Ababibonye ndetse n’inyandiko zibihamya bemeza ko abakobwa n’abagore bagera ku 10.000 bakuwe mu maboko y’izo ntagondwa bahatiwe gukuramo inda. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG