Uko wahagera

Abanyanijeriya Bari Barahunze Boko Haram Batangiye Guhunguka


Bamwe mu banyagihugu ba nijeriya bari barahunze Boko Haram
Bamwe mu banyagihugu ba nijeriya bari barahunze Boko Haram

Abanyanijeriya babarirwa mu magana bari barahunze iterabwoba rya Boko Haram mu majyaruguru ya Kameruni, batangiye gusubira iwabo muri iki cyumweru. Abandi bagera mu 2,000 byitezwe ko bazagenda kuwa mbere.

N’ubwo abo batashye ariko, izindi mpunzi 76.000 baracyagononwa gusubira muri Nijeriya. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Kameruni, avuga ko amakamyo atwaye impunzi z’abanyanijeriya biganjemo abana n’abagore, yahagurutse mu nkambi ya Minawao muri iki cyumwru yerekeza i Banki muri Leta ya Borno muri Nijeriya.

Umubare munini w’abana, ni abavukiye mu nkambi. Ababyeyi babo bari barahunze nyuma y’uko abarwanyi ba Boko Haram, batangiye kurwanirira itangondwa za Leta ya kiyisilamu mu 2009.

Cassian Tamfo, w’imyaka 47 y’amavuko, avuga ko umuryango we wahunze mu 2015, ubwo Boko Haram yateraga umudugudu bari batuyemo wa Ngauro, igategeka abagabo bose kwinjira muri uwo mutwe, cyangwa bakicwa.

Avugana n’itangazamakuru ryo mu karere, yagize ati: “Iki ni igihe cyo gusubira iwacu. Twamaze imyaka umunani muri Kameruni. Tugiye gusubira mu gihugu cyacu, kubera ko gifite amahoro”. Tamfo n’izindi mpunzi zitahuka ku bushake bashimira igihugu cya Kameruni cy’abakiriye.

Itsinda ririmo gutahuka ry’impunzi z’abanyanijeriya, ni ryo rinini rivuye muri Kameruni kuva mu 2021, ubwo 5.000 basubiraga iwabo hamaze kwemezwa amasezerano hagati y’ibihugu byombi n’ishami rya ONU ryita ku mpunzi HCR.

Kameruni icumbikiye impunzi z’abanyanijeriya 109.000, harimo 74.000 bari mu nkambi ya Minawao n’abandi 35.000 baba mu miryango yabakiriye. (VOA News)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG