Uko wahagera

Amabandi Yishe Abanyerondo 41 Muri Nijeriya


Inzego z'umutekano zatangije iperereza ku bwicanyi bwakorewe abantu 41
Inzego z'umutekano zatangije iperereza ku bwicanyi bwakorewe abantu 41

Abajura b’inka muri Nijeriya bishe abanyerondo 41 mu majyaruguru y’igihugu nk’uko byemezwa na polisi muri icyo gihugu.

Ubwo bwicanyi bwabaye Kuwa Kane muri Leta ya Katsina ubwo abanyerondo bo mu midugudu itandukanye yo mu karere ka Bakori bageragezaga kugaba ibitero kuri ako gatsiko k’amabandi yiba inka bagamije kugarura inka zibwe.

Polisi ivuga ko abo banyerondo baguye mu mutego wari watezwe n’abo bajura maze 41 muri bo baricwa abandi babiri barakomereka. Polisi ivuga ko yatangiye iperereza kuri ubwo bwicanyi.

Abaturage batuye hafi yahabereye icyo gitero, bo, bari bavuze ko hapfuye abantu 52 mu gashyamba ka Yargoje hafi y’akarere ka Kankara.

Abo baturage bavuga ko ako gatsiko k’abajura gatera kavuye muri Leta ya Zamfara.

Leta ya Katsina ni imwe muri Leta zo mu majyaruguru no hagati y’igihugu zibasiwe n’ibikorwa by’amabandi amaze igihe agaba ibitero ku baturage. Ibyo bitero bimaze guhitana abantu benshi abandi bagashimutwa.

Aya mabandi afite ibirindiro muri Leta za Katsina, Zamfara, Kaduna na Nijeri.

Mu 2021, aya mabandi yashimuse abanyeshuli b’abana b’abahungu 300 mu gace ka Kankara bajyanywa muri Leta ya Zamfara. Baje kurekurwa ari uko Leta ibatanzeho amafranga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG