Uko wahagera

RDC: Intambara Ikomeye Yongeye Kubura Hagati ya Leta n'Umutwe wa M23


Ingabo za M23
Ingabo za M23

Intambara hagati y’ingabo za Leta ya Kongo FARDC n’abarwanyi b’umutwe wa M23 yakomereje mu duce tumwe two muri teritware ya Masisi turimo Rujebeshe, Muhanga, Kabalekasha, turi mu birometro bitatu na Kitshanga agace gasanzwe gaterwa n’abarwanyi ba M23 kuva ho imirwano yatangiriye mu nkengero zaho.

Ibi ni nyuma y'imirwano ikomeye yahuje ingabo za kongo FARDC n'abarwanyi b'umutwe wa M23 kuva mu gitondo cya kare cyo ku wa kabiri mu duce twa bwiza, grupema ya Bishusha muri teritware ya Rutshuru ahari hasanzwe hari ibyicaro bikuru bya M23.

Koloneli Guillaume Ndike Kayiko, umuvugizi w’ingabo za leta (FARDC) muri operasiyo Sokola, yatangaje ko bisubiza uduce turimo Kishishe, Kanyabayonga, na Nyamilima.

Uyu yemeje kandi ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu M23 yateye ibirindiro bya FARDC biri mu gace ka Burungu hafi gato n’umujyi muto wa Kitshanga. Uyu asaba abaturage bo muri teritware ya Masisi guhagurukira urugamba.

Ubwo yavuganaga n’ijwi ry’Amerika Majoro Willy Ngoma umuvugizi wa gisirikare wa M23 yavuze ko ingabo za Kongo zifatanije n’abarwanyi b’imitwe ya Nyatura, CMC na APCLS ari bo bateye ibirindiro bya M23 bityo nayo ikirwanaho uko bishoboka.

Iyi mirwano yatumye abaturage barenga 400 bahungira mu duce dutandukanye turi mu nkengero za Kitshanga nkuko byemezwa n’inzego z’ubutegetsi n’imiryango itegamiye kuri leta.

Abenshi muri bo bahungiye mu mujyi muto wa Sake uri mu birometero 10 uvuye mu mujyi wa Goma.

Iyi mirwano isubukuwe mu minsi mike aho ingabo z’umutwe wa M23 zari zatangaje ko zirekuye uduce zari zarigaruriye muri teritware ya Rutshuru turimo Kibumba, Kishishe, ndetse na Rumangabo.

Nyamara, yaba leta ya Kongo, imiryango itegamiye kuri leta, ndetse na bamwe mu baturage bahakanye bavuga ko M23 itigeze iva muri utwo duce yari yavuze ko yashyikirije ubuyobozi bw’ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba EAC.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG