Uko wahagera

RDC/Goma: Abaturage Bigaragambije Basaba Ingabo za EAC Gutaha


Abapolisi barashe ibyuka biryana mu maso mu baturage bigaragambyaga
Abapolisi barashe ibyuka biryana mu maso mu baturage bigaragambyaga

Muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo inzego z’umutekano zatatanyije abaturage babarirwa mu magana bari mu myigaragambyo yo kwamagana ingabo z’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC).

Abo baturage basabye ko mu minsi itatu ingabo za EAC ziba zagiye ku rugamba gufatanya n’iza leta ya Kongo kurwanya umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi buriho muri icyo gihugu.

Nyuma y’iyo minsi imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’itegamiye kuri Leta mu ntara ya Kivu ya ruguru yateguye imyigaragambyo yo gusaba ko izo ngabo zasubira mu bihugu byazo bavuga ko ntacyo zimariye Kongo.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Jimmy Shukrani Bakomera uri i Goma muri Kivu ya ruguru yakurikiranye uko byagenze mu kiganiro yagiranye na Geoffrey Mutagoma ushobora gukurikira hano hepfo.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:43 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG