Uko wahagera

DRC: FARDC Yatanye mu Mitwe na Twigwaneho


Ifoto ngereranyo ya bamwe mu basirikare ba Kongo, FARDC.
Ifoto ngereranyo ya bamwe mu basirikare ba Kongo, FARDC.

Abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bo muri imwe mu mihana yo muri groupement ya Bijombo iri mu burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo bavuga ko igisirikare cya FARDC cyinjiye mu mazu gisahura ibintu byabo kuri uyu kabiri nyuma y’imirwano yahuje Twirwaneho na FARDC.

Kuri uyu wa kabiri, bimwe mu bice bya groupement ya Bijombo iri mu birometero bigera kuri 50 n’umujyi wa Uvira, hazindukiye imirwano ikomeye hagati y’igisirikare cya Kongo n’abarwanyi ba Twirwaneho bagizwe n’insorensore z’Abanyamulenge.

Shefu Rwigina Rwizihirwa, umuyobozi w’agateganyo wa groupement ya Bijombo avugana n’Ijwi ry’Amerika ku murongo wa telefone yavuze ko imyinshi mu mihana abereye umuyobozi yasahuwe n’abasirikare ba leta kubera iyo mirwano.

Uyu muyobozi akomeza kuvuga ko bigoye kumenya abantu baguye muri iyo mirwano bitewe n’uko abenshi mu baturage bakiri mu bihuru iyo bahungiye kandi henshi bahungiye nta telefone zifatayo.

Ijwi ry'Amerika yavugishije umuvugizi wa FARDC muri aka karere, Liyetena Marc Elongo, atubwira ko nawe nta amakuru ahagije aramenya kuri iyo mirwano bitewe n’uko aho imirwano iri kubera muri groupement ya Bijombo nimero zaho za telefone zitari kunyuramo ariko yemera ko ayabonye aza kuyatangariza Ijwi ry'Amerika.

Gusa, umuvugizi wungirije wa Twirwaneho Ngarukiye Félix avugana n’Ijwi ry’Amerika ari muri groupement ya Bijombo yemeje ko bazindutse mu mirwano n’ingabo za FARDC.

Kelvin Bwija n’umwe mu bayobozi ba Sosiyete sivile zo muri Uvira mu itangazo yasohoye kuri uyu wa kabiri yavuze ko abantu baguye muri iyo mirwano bataramenyekana ariko abaturage bo muri za localité za Muramvya, Mugeti na Kagogo bahunze iyo mirwano.

Andi makuru Ijwi ry'Amerika rikesha amwe mu mashirahamwe yigenga akorera muri teritware ya Uvira avuga ko intandaro y’iyi mirwano yaturutse kw'ifungwa rya bamwe mu baturage 5 bo mu Bijombo bafunzwe ku wa gatandatu na FARDC bashinjwa kuba aribo bajya bagemurira Coloneli Makanika, umuyobozi wa Twirwaneho ibiribwa.

Iyo mirwano yubutse muri Bijombo mu gihe mu Minembwe ho muri Teritware ya Fizi naho igisirikare cya FARDC kimaze iminsi kirebana ayingwe n’abarwanyi ba Twirwaneho.

Inkuru ya Vedaste Ngabo akorera Ijwi ry'Amerika muri Uvira.

Umutekano wo mu Bijombo Wifashe Gute?
please wait

No media source currently available

0:00 0:03:02 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG