Uko wahagera

Ingabo z’Amhara Zatangiye kuva mu Ntara ya Tigreya


Zimwe mu ngabo za Amhara
Zimwe mu ngabo za Amhara

Ingabo za Etiyopiya zavuze ko ingabo z’Amhara zazifashije mu ntambara zahanganyemo n’abarwanyi b’abanyatrigreya, zavuye mu karere, nk’uko bisabwa n’amasezerano y’amahoro yemejwe mu kwezi kwa cyenda.

Mw’itangazo, igisirikare cya Etiyopiya cyavuze ko, ingabo z’Amhara zatangiye kuva mu ntara ya Tigreya mu majyaruguru y’igihugu. Iryo tangazo ryakomeje rivuga ko ingabo z’akarere, zarwanye ku ruhande rw’ingabo za guverinema ya Etiyopiya, ubwo zari zihanganye n’abarwanyi b’abanyatigreya, zategetswe kuva mu mugi wa Shire no mu yindi iyizengurutse.

Jenerali Abebaw Tadesse, wungirije umuyobozi w’ingabo za Etiyopiya, bivugwa ko yabonye izo ngabo zihava. Ntacyo abayobozi mu ntara ya Tigreya bahise bavuga ku byatangajwe.

Ibyo kandi, nta makuru adafite aho abogamiye yabashije kubihamya, mu gihe hashize umwaka urenga, Etiyopiya nta munyamakuru yemerera kwinjira muri Tigreya.

Biramutse byemejwe, byaba ari ikindi kimenyetso cy’uko hari intambwe ikomeye irimo guterwa mu bijyanye n’amasezerano y’amahoro yo mu kwezi kwa cyenda yemejwe hagati y’abayobozi b’igihugu n’ab’intara ya Tigreya, mu kurangiza intambara imaze imyaka ibiri mu karere.

Mu masezerano bafashijwemo n’umuryango w’Afurika yunze ubumwe, harimo gukura abasirikare b’amahanga mu ntara ya Tigreya, gusubizaho serivisi z’ibanze no gutanga imfashanyo y’ubutabazi hamwe no gushyira intwaro hasi ku ruhande rw’ingabo za Tigreya. (VOA News)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG