Uko wahagera

Polisi ya Nijeriya Yabohoje 13 muri Katsina


Polisi ya Nijeriya muri Leta ya Katsina mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu, iravuga ko babohoje abantu bane bari bashimuswe n’abagabo bafite imbunda ku musigiti mu mugoroba wo kuwa gatandatu kandi ko barimo gushakisha abandi byibura 13 batari baboneka.

Umuvugizi wa polisi ya Katsina, Gambo Isah, uyu munsi kuwa mbere yavuze ko abari mu masengesho bataramenyerwa irengero, nyuma yo kugabwaho igitero ku musigiti. Abenshi bari abagabo. Yavuze ko abagabo bari bafite imbunda, bari ku mapikipiki bateye umusigiti i Funtua, kuwa gatandatu mw’ijoro ubwo abantu barimo mu masengesho, barasa Imamu n’undi muntu umwe. Funtua iri mu majyaruguru y’igihugu. Ni ahantu h’urugendo rw’amasaha agera kuri atandatu uvuye Abuja.

Isah, avugana n’Ijwi ry’Amerika kuri telefone, yavuze ko abo bantu babiri barusimbutse kandi ko barimo kuvurirwa mu bitaro by’akarere.

Itangazamakuru ryaho ryatangaje ko abantu barenga 40 baburiwe irengero. Ibitero ku misigiti byongereye igitutu kuri guverinema ya Perezida Muhammadu Buhari, kugirango ivugurure umutekano mbere y’amatora yo mu kwezi kwa kabiri yo guhitamo uzamusimbura.

Polisi y’igihugu cya Nijeriya, yohereje abashinzwe umutekano benshi, uyu munsi kuwa mbere, ubwo umuhanda wa gari ya moshi, Abuja-Kaduna wongeraga gufungurwa.

Serivisi za gari ya moshi zari zahagaritswe nyuma y’uko abagabo bafite imbunda bagabye igitero mw’ijoro ryo kw’italiki ya 28 y’ukwezi kwa 3 bakica abagenzi 9 bagashimuta abandi 62.

Nyuma y’imishyikirano, abagenzi bagiye barekurwa buhoro buhoro mu matsinda, kugeza abanyuma barekuwe mu kwezi kwa cumi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG