Uko wahagera

Nijeriya: Abitwaje Ibirwanisho Banyuruje Abana


Ikarata yahaherereye Reta ya Katsina
Ikarata yahaherereye Reta ya Katsina

Muri Nijeriya, Abana babarirwa muri mirongo bashimuswe n’abagabo bafite intwaro muri Leta ya Katsina mu majyaruguru y’igihugu. Ababatwaye barasaba ingurane kugirango babarekure.

Katsina ni yo leta Perezida Muhammadu Buhari akomokamo. Iherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba n’amajyaruguru yo hagati mu gihugu cya Nijeriya, aho amabandi afite imbunda agenda ku mapikipiki, yishe abantu agashimuta abandi, ashaka ingurane. Umuvugizi wa polisi ya Katsina, Gambo Isah, yahamije ko iryo shimutwa ry’abana, ariko ntiyagira ibindi arenzaho.

Abaturage babwiye ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza, Reuters, ko abana batwawe ku cyumweru, ubwo bari mu mirima basarura imyaka ku gikingi kiri hagati y’umudugudu wa Kamfanin Mailafiya n’uwa Kurmin Doka, muri Leta ya Katsina.

Umwe mu baturage umwana w’umuhungu mu bashimuswe, yavuze ko hatwawe abana 30, ariko ko byibura babiri batorotse, mu gihe undi yarekuwe kubera uburwayi.

Umuturage utashatse ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano, yagize ati: “Abana bane gusa ni abahungu, abasigaye ni abakobwa bafite munsi y’imyaka 14”.

Umuyobozi w’umudugudu muri ako karere, yavuze ko abagabo bafite imbunda basabaga, miliyoni 30 z’amanayira, amafaranga ya Nijeriya, ni ukuvuga amadolari 68.435 y’ingurane. Impapuro za polisi zagaragaje ko abana byibura 22, baburiwe irengero.

Gukoresha abana batujuje imyaka mu bikingi by’ubuhinzi, ni ibintu bimenyerewe muri leta zimwe na zimwe zo mu majyaruguru ya Nijeriya. Izo zirimo umubare
munini cyane w’abana bata amashuri mu gihugu, hakurikijwe imibare y’ishami rya ONU ryita ku burezi siyansi n’umuco. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG