Uko wahagera

Abakirisu Katorika Basaba ko Imipaka Ihuza Kongo n’u Rwanda na Uganda Yugarwa


Abakoze urugendo rw'amahoro rwo kuri uno wa Mungu.
Abakoze urugendo rw'amahoro rwo kuri uno wa Mungu.

Kuri kino cyumweru tariki 04/12/2022, abayoboke b’idini rya gatolika muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo bakoze urugendo rw’amahoro mu rwego rwo kwamagana intambara iri mu burasirazuba bw’igihugu, ndetse no gushigikira ingabo z’igihugu. Abigaragambije basaba ko imipaka ihuza Kongo n’u Rwanda na Uganda yafungwa.

Bamwe mu bakoze urwo rugendo bari bafite ibyapa bivuga ko bamaganye "u Rwanda rwateye igihugu cyabo", abandi bari bafite ibyapa bivuga ko badashaka gucikamo kwa Congo mu gihe abandi n’abo bagenda baririmba indirimbo z’amahoro.

Andre Byadunia, umuyobozi wa sosiyete sivile muri Uvira ari mu bari bitabiriye iyi myigaragambyo y’idini ry’abagatolika muri Uvira, yagaragaje ko Kongo atari igihugu cyo kugurisha.

Yagize ati:" Ubutumwa bwahawe aba nyekongo bose natwe buraturaba. Turiyamirije abashaka kugabura abanyekongo kandi Kongo si iyo kucuruza."

Muri iyi myigarambyo amwe mu paroise yari yayitabiriye binyuze mu myandiko zabo ndetse n’amagambo yabo, basabye ko imipaka y’u Rwanda na Uganda yafungwa, basigura ko “u Rwanda na Uganda bishigikira imitwe yitwaje ibirwanisho yicara iteza intambara muri Kongo.”

Abaturiye aka karere k'uburasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo basanga iyi myigarambyo ibera mu mijyi rya Goma, Bukavu ndetse na Uvira iri mu rwego rwo gusaba amahanga ko yakotsa igitutu kubateza umutekano muke muri Kongo.

Umuyobozi wa Diyoseze Katolika ya Uvira, Mgr Joseph Sébastien Muyengo, yashimiye abitabiriye iyi myigarambyo avuga ko ibikubiye mu byo basabye, ejo ku wa mbere bazabigeza ku buyobozi bwa Leta ndetse no kuri Monusco.

Inkuru ya Vedaste Ngabo akorera Ijwi ry'Amerika muri Kongo.

DRC: Abakatorika Bigaragambije Basaba Iyugarwa ry'Imipaka Kongo Ihana n'u Rwanda na Uganda
please wait

No media source currently available

0:00 0:03:43 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG