Uko wahagera

I Nairobi Abanyekongo Baravuga Amahoro muri Kongo Havuga Amasasu


Umwe mu barwanyi bari mu burasirazuba bwa Kongo.
Umwe mu barwanyi bari mu burasirazuba bwa Kongo.

Mu gihe i Nairobi muri Kenya habera ibiganiro bihuza imitwe yitwaje intwaro irenga 60 iri mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo, abarwanyi ba Mai Mai bagabye ibitero ku mihana itandukanye ituwe n’Abanyamulenge mu Karere ka Minembwe mu ntara ya Kivu y’Epfo.

Biremezwa na bamwe mu baturage bagabweho ibitero bavuga ko abo barwanyi ba Mai Mai bari kumwe n’inyeshyamba z’Abarundi za Red Tabara, bateye mu duce twa Rugezi, Byarere, Gakangara, Muliza, Biziba no k’Uwimiko.

Abo muri iyo mihana yatewe bavuga hari abantu 6 bakomerekeye muri ibyo bitero, mu gihe umubare w’abapfuye utaramenyekana kuko n’ubu ibitero bigikomeje kugabwa.

Iby'ibi bitero kandi byemezwa na Ruvuzangoma St Cadet, umuyobozi wa sosiyete sivile yo mu Minembwe, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa gatatu ari Nairobi muri Kenya aho yitabiriye ibiganiro by’amahoro. Yagaragaje ko bahangayikishijwe n’uburyo imihana yabo yatewe kandi bari mu biganiro byo gushaka amahoro.

Yagize ati: “Mu gihe intumwa zacu ziri i Nairobi mu biganiro by’amahoro, umuhana wa Muriza, Gakangara na Biziba ho mu Minembwe yatewe na Mai Mai Bishambuke, Ilunga na Yakutumba ku bufatanye n’inyeshyamba zo mu Burundi za Red-tabara”.

Abaturage batuye mu Minembwe biganjemo Abanyamulenge barasaba ko ibyo biganiro bya Nairobi byarangiza ikibazo cyibitero bagabwaho ndetse n’imvugo zivangurwa zibakorerwa.

Mu butumwa bugufi umuvugizi wa Mai Mai Bilozebishambuke Aimable Nabulizi yandikiye Ijwi ry’Amerika ari Nairobi, ko bateteye ahubwo batewe na Twirwaneho ya Colonel Makanika.

Yagize ati: “None ku wa gatatu, saa kumi n'imwe za mu gitondo, muri localite ya Bigaragara yibasiwe ku nshuro yayo ya 7 n’ibitero by’inyeshyamba za Twirwaneho ya Makanika kandi Bilozebishambuke iri mu biganiro by’amahoro i Nairobi”.

Twirwaneho yo ibinyujije ku rubuga rwa Twitter iravuga ko Mai Mai Bilozebishambuke na Red Tabara bateye imihana y’Abanyamulenge ya Gakangara na Muliza mu gihe intumwa zabo ziri mu nzira zijya i Nairobi mu biganiro by’amahoro.

Ntitwashoboye kubona umutwe wa Red Tabara ngo ugire icyo uvuga ku byo ushinjwa n’abaturage batewe ndetse na Twirwaneho.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG