Uko wahagera

RDC: Umutwe wa M23 Urashaka Kugira Uruhare mu Byemezo Bifatwa Biwureba


Ingabo za M23
Ingabo za M23

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, umutwe w’inyeshyamba za M23 zirwanya leta ejo ku wa gatanu watangaje ko ushaka kugirana ibiganiro imbonankubone na leta,n'ababahuza mu biganiro bose nyuma y’aho perezida w’icyo gihugu n’abandi bategetsi bo mu karere bashyiriye umukono ku masezerano agamije kurangiza intambara.

Perezida wa Kongo, Uburundi, Angola na ministri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda bahuriye i Luanda muri Angola gushakira umuti ikibazo cy’intambara yayogoje uburasirazuba bwa Kongo igatera ababarirwa mu bihumbi guhunga.

Basinye amasezerano avuga ko abashyamiranye badahagaritse intambara ngo M23 isubire mu birindiro byayo ku wa gatanu ushize bazakoresha ingufu kugirango byubahirizwe. Gusa M23 ntiyari muri iyo mishyikirano.

Umuvugizi wayo Lawrence Kanyuka avuga ko yamenye iby’ayo masezerano ibikuye ku mbuga nkoranyambaga. Ashima kandi abategetsi bo mu karere ko bagerageza gushakira ikibazo umuti binyuze mu nzira y’amahoro.

Gusa itangazo ryasohowe n’umutwe wa M23 risinywe na Bertrand Bisimwa umwe mu bayobozi bayo risaba ko uwo mutwe wagirana ibiganiro imbonankubone n’abo bategetsi kugirango hashobore kwitabwa ku kibazo-shingiro gitera intambara muri kariya karere.

Leta ya Kongo ivuga ko idashobora kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23 yita umutwe w’iterabwoba. Abajijwe niba bazagirana ibiganiro n’umutwe wa M23 ku wa kane w’icyumweru gishize ministri w’ububanyi n’amahanga wa Kongo, Christophe Lutundula, yagize ati: “Ibyo nti biteze kubaho. Ndababwiza ukuri, mu izina rya guverinoma n’irya Perezida wa Repubulika”.

M23 yavuze yari yahagaritse intambara mu kwezi kwa kane ariko leta ya Kongo akaba ariyo iyigabaho ibitero. Kuva icyo gihe intambara nticogora kandi M23 imaze gifata imijyi itandukanye mu burasirazuba bwa Kongo.

Umutwe wa M23 washinzwe mu 2012 ukurikira indi inyuranye yagiye ishingwa yigajemo abo mu bwoko bw’Abatutsi yarwanyaga ubutegetsi bwa Kongo.

Yasubijwe inyuma mu mwaka wa 2013 imaze gufata igice kinini ariko muri uyu mwaka yongera kwisuganya igarukana imbaraga. Impuguke za Loni zavuze ko uyu mutwe ushyigikiwe n’u Rwanda, ariko u Rwanda rurabihakana.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG