Uko wahagera

Noruvege Yataye muri Yombi Umugabo Ukekwaho Ibyaha bya Jenoside mu Rwanda


Ikimenyetso cy'ubutabera
Ikimenyetso cy'ubutabera

Umugabo washakishwaga n’ubutabera bw'u Rwanda kubera ibyaha akekwaho muri Jenoside yo muri 1994 mu Rwanda yafatiwe muri Noruveje. Uyu munsi kuwa gatatu ni bwo uyu umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 yatawe muri yombi.

Uyu mugabo yafatiwe mu murwa mukuru wa Noruveje, Oslo, nyuma y’uko ubuyobozi bw’iki gihugu butangaje ko ari icyifuzo cyari cyatanzwe ko yafatwa. Umuvugizi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza ku byaha byibasira inyokomuntu muri Noruveje, Thea Elise Kjaerras, yavuze ko bakoze amaperereza menshi afitanye isano n’ubusabe bwo guta uyu mugabo muri yombi, yongeraho ko hakiri kare kuba hatangazwa icyayavuyemo.

Bityo, avuga ko nta byinshi ashobora kuvuga. Kugeza ubu n’ubwo byatangajwe ko uyu mugabo yatawe muri yombi ariko, ntawe uzi igihe yafatiwe, kandi n’amazina ye ntiyatangajwe cyangwa ngo havugwe icyaha nyirizina yakoze.

Uyu munsi kuwa gatatu ariko aragezwa imbere y’ubushinjacyaha, bumumenyesha ko agomba kuba afunze by’agateganyo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG